Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yavuze ko Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ibura igihe gito ngo ibere mu Rwanda, igaragaza uburyo rumaze gutera imbere ndetse yibutsa abikorera ko ari umwanya mwiza wo kubyaza aya mahirwe umusaruro.
Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n’itangazamakuru gitegura Shampiyona y’Isi ibura ukwezi kumwe ngo ibere mu Rwanda.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali, ku nshuro ya mbere izaba ibereye muri Afurika, kuva tariki ya 21-28 Nzeri 2025.
Basomingera yavuze ko muri iyi Shampiyona, u Rwanda ruteganya kwakira abashyitsi bari hagati ya 5000 na 7000 bazaba bagizwe n’amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare, bazaturuka mu bihugu bisaga 50, ndetse baherekejwe n’amakipe yabo n’abafana.
Yagaragaje ko uyu mubare ari munini ku buryo mu minsi bazamara abanyamahoteli n’abandi bashora imari bashobora kubyaza umusaruro mu buryo bw’ubukungu.
Ati “Urumva ko mu buryo bw’ubukungu hari icyo bizamara mu gihe cy’icyumweru kimwe hafi bibiri bazamara kubera ko amahoteli azabyungukiramo tutibagiwe n’abashoramari batandukanye.”
Yakomeje avuga ko uzaba ari umwanya mwiza wo gusangira umuco kubera ko irushanwa rizitabirwa n’ibihugu bigandukanye byo hirya no hino ku Isi, ndetse ko ari muri ubwo buryo hateguwe imurikagurisha ry’ibikorwa by’u Rwanda rizaba riri kubera muri Kigali Convention Centre.
Ati “Urumva rero ko bizaba ari ibirori.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ndayishiniye Samson, yavuze ko iri siganwa rizabasigira ubumenyi bazaheraho bubaka ubunyamwuga muri uyu mukino mu Rwanda.
Ati “Gahunda ihari nyuma y’iyi Shampiyona y’Isi ni ukugira ngo abantu bajye baza, baba abakinnyi cyangwa amakipe. Mu Rwanda dufite byose igare rikenera. Aho kugira ngo bajye ahandi kwitegura amarushanwa nka Tour de France n’ayandi, bajye bibuka ko u Rwanda ruhari, kandi abana b’Abanyarwanda bashobora kubona amahirwe yo kugira icyo bigira ku bandi.”
Bamwe mu bazakurikira Shampiyona y’Isi y’Amagare bamaze kugera mu Rwanda barimo Itsinda Ride for Unity ryaturutse mu Bwongereza, bashima iterambere barusanganye ndetse n’uko bakiriwe.
Umwe mu bagize iri tsinda yagize ati “Twifuzaga kuza mu Rwanda kugira ngo turebe iki gihugu gitangaje, kuko cyakoze akazi gakomeye ko kongera kwiyubaka binyuze mu kubaka umuryango uhamye.”
Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye n’Abanyarwanda ndetse n’umuco wabo, anashimangira ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza ariko ubwiza bwarwo hari benshi batabuzi.
Ati “Iminsi yose tugiye kumara hano, abatwara amagare bazabona ubunararibonye ku Banyarwanda n’umuco wabo. U Rwanda ni kimwe mu bihugu twafataga nk’izahabu yahishwe, kuko abantu benshi batazi neza ibyiza rufite bidasanzwe.”
Bashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse bashimangira ko abazasiganwa ku rwego rw’Isi bazabona ko ari igihugu cyiza kandi gifite ubunararibonye mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga.






