Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zigize RWANBATT-2, zakiriye Umuyobozi mushya mu gice cy’Amajyaruguru, Brigadier General Selom Kwasi Amengor, zimwereke ibikorwa byazo nawe aziha umukoro wo gukomeza kuba maso.
Uyu muhango wabereye i Malakar kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2026.
Lt Col Emmanuel Ndahiro uyobora izi ngabo z’u Rwanda i Malakal, yasobanuriye Brigadier General Selom Kwasi Amengor ibikorwa by’izi ngabo, ubushobozi n’inshingano zabo, cyane cyane kurinda abasivili no kubungabunga umutekano mu gace ishinzwe.
Brig Gen Amengor yashimye RWANBATT-2 ubwitange, ikinyabupfura, ubunyamwuga no kwihangana igaragaza mu bihe by’imikorere bigoye, abasaba gukomeza kwibanda ku nshingano bahawe.
Yabasabye gukomeza kwibanda ku nshingano bahawe, guhora bari maso, no gukorera abaturage ba Sudani y’Epfo mu buryo burangwa n’ubunyamwuga, kutabogama n’ubunyangamugayo.

Yagaragaje ko u Rwanda rumaze igihe kinini rutanga umusanzu mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, anagaragaza icyizere ko RWANBATT-2 izakomeza kubungabunga uwo murage.
Yashishikarije abasirikare gukomeza kugira ubushobozi bwo guhuza n’imihindagurikire y’ibibazo by’umutekano no kubyitwaramo neza, ashimangira ko ubuyobozi bunoze bushingira ku itumanaho, icyizere, gukorera hamwe no kumvikana hagati y’abagize itsinda.









