sangiza abandi

Tariki 10 Kamena 1994: Abacuruzi bategetswe kugura imbunda mu kwihutisha Jenoside

sangiza abandi

Tariki 9 Kamena 1994 ni umunsi wa 66 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 161 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce  dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Guverinoma ya Kambanda yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside, ifata icyemezo cyo gutegeka abacuruzi kugura imbunda zabo bwite bakoresha mu bwicanyi n’izo bagurira abaturanyi. Byari mu mugambi wa Jenoside utihishiriye kandi Guverinoma niyo yabaga iwuyoboye.

Nkuko bigaragara muri Agenda ya Nyiramasuhuko, ku wa 10 Kamena 1994, habaye inama ya Guverinoma isuzuma ingingo nyinshi, ariko itagarukagwaho buri munsi ni ijyanye n’uburyo Jenoside yakorwaga.

Nyiramasuhuko yanditse ko hasuzumwe uburyo “auto-defense civile” ikwiye kwihutishwa hose mu gihugu. Hemejwe ko kugira ngo haboneke imbunda zihagije, buri mucuruzi asabwa kugura imbunda byibura ebyiri, imwe ikaba iye, indi igahabwa abaturanyi mu gice atuyemo.

Hanemejwe ko no mu mashuri izo mbunda zitangwa ku buryo buri kigo kigira imbunda icumi. Iyo nama yagaragaje kandi ko muri Gisenyi hakenewe gushyira imbaraga muri “auto-defense civile” ngo ntabwo igenda uko babyifuza, ariko muri Butare ho bishimira ko igenda neza ndetse iyo Perefegitura yongererwa miliyoni 2 Frw yo gukomeza iyo gahunda. 

Bisobanuye ko Guverinoma ariyo yatangaga amafaranga yo gukora ubwicanyi kandi ikabugenzura.

Mu byasuzumwe n’Inama ya Guverinoma yo ku wa 10 Kamena 1994, harimo uburyo imbunda zikwiye gukomeza gukwirakwizwa mu baturage, ni ukuvuga cyane cyane mu Nterahamwe.

Nkuko Nyiramasuhuko yabyanditse muri Agenda ye, hishimiwe uburyo icyo gikorwa cyagenze neza mu karere k’imirwano ka Rulindo ndetse umuyobozi w’ingabo muri ako gace arabishimirwa. Hanashimwe imikoranire yari hagati ya ba Superefe wa Rushashi muri Kigali Ngari n’uwa Kiyumba muri Gitarama mu gikorwa cya “auto-defense civile” hifuzwa ko inzo ngero zabera n’abandi amasomo.

Mu Ruhengeri hashimwe uburyo Liyetona Koloneli Marcel Bivugabagabo ayoboye ibikorwa bya “auto-defense civile”, havugwa ko muri Komini Kinigi mu Ruhengeri hatanzwe imbunda 120. Ariko hagaragazwa impungenge ko ubuyobozi bw’ingabo muri Butare ngo bufite akajagari.

Ibi byemezo byo gukaza ingamba zo gutanga intwaro binagaragara muri Agenda ya Ngirabatware Augustin wari Minisitiri w’Igenamigambi aho yanditse ko “auto-defense civile” muri Gitarama, Gisenyi na Ruhengeri ikorwa mu buryo bushimishije.

Ngirabatware anongeraho ko amafaranga miliyoni 50 Frw agenewe icyo gikorwa hose mu gihugu ahita atangwa ako kanya (deblocage immediate).

Twibutse ko iyi ari ingengo y’imari y’inyongera ya “auto-defense civile” yari yemejwe mu Nama ya Guverinoma yo ku wa 9 Kamena 1994.

Nyiramasuhuko kandi yanditse ko Guverinoma yishimiye ko abaturage bose bamaze kumva neza ibyo basabwa muri gahunda ya “auto-defense civile”, ivuga ko bose bamaze kuyigira iyabo kandi barayitabira uko bikwiye.

Bivuze ko Guverinoma ya Kambanda yishimiraga ko ikorwa rya Jenoside ririho rigera ku ntego yaryo hose mu gihugu yo kumaraho Abatutsi.

Hemejwe ko abayobozi b’imidugudu (selire) na ba Burugumesitiri bahabwa ishimwe kubera icyo gikorwa bakoze neza.

Ariko Guverinoma yababajwe nuko Burugumesitiri wa Komini Butamwa, Laurent Twagirayezu, ngo yahunze Komini ye kandi mu biro bye basangamo imbunda 80 yari ataratanga. Birumvikana ko izo mbunda zahise zihabwa Interahamwe ngo zizikoreshe mu bwicanyi. Burugumesitiri Twagirayezu Laurent yari uwo mu Ishyaka rya MDR.

Intehamwe zahawe imbunda

Photos:

[fluentform id="3"]