Tariki 18 Kamena 1994 ni umunsi wa 74 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 169 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje gushaka aho Abatutsi bari bihishe ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya Kambanda n’abasilikare bayo n’Interahamwe.
Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard Karemera, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa.
Minisitiri Karemera yandikiye umuyobozi w’ingabo muri perefegitura ya Gisenyi, Lt Col Anatole Nsengiyumva, amumenyesha ibijyanye na Operasiyo yo kwica Abatutsi mu Bisesero abimwandikira muri aya magambo.
“Bwana muyobozi w’ingabo mu Karere,
Nishimiye kubamenyesha ko mu inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Kamena 1994, Guverinoma yemeje gusaba ubuyobozi bw’ingabo mu Karere ka Gisenyi gushyigikira ikigo cya jandarumeri cya Kibuye mu gufatanya n’abaturage kujya gushakisha umwanzi muri Segiteri ya Bisesero, muri Komini ya Gishyita, yahindutse indiri ya FPR.
Guverinoma irasaba ko iyo operasiyo igomba kuba yarangiye bidasubirwaho bitarenze tariki ya 20 Kamena 1994.
Mu gihe Minisitiri w’Ingabo adahari kubera ko yagiye mu butumwa bwa Leta hanze y’igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere rya komini yahawe uburenganzira bwo kubamenyesha iki cyemezo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryacyo.
Prefe wa Perefegitura Kibuye n’umuyobozi wa jandarumori ku Kibuye nahaye kopi y’iyi baruwa, basabwe gukora ibishoboka kugira ngo iyi operasiyo ishobore gukorwa no gutungana mu gihe ntarengwa giteganyije”.
Bisobanuye ko aba bategetsi aribo bahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta wagaragariye mu cyemezo cya Guverinoma ya Kambanda cyo ku wa 17 Kamena 1994 cyasabaga kwica Abatutsi bo mu Bisesero.
Abategetsi bahawe kopi y’iyi baruwa ni Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, Minisitiri w’Ingabo Augustin Bizimana, Perefe wa Kibuye Dr Clement Kayishema na Komanda wa jandarumori ku Kibuye Major Jean Baptiste Jabo.
Bisobanuye ko aba bategetsi aribo bahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta wagaragariye mu cyemezo cya Guverinoma ya Kambanda cyo ku wa 17 Kamena 1994 cyasabaga kwica Abatutsi bo mu Bisesero.








