Tariki 19 Kamena 1994 ni umunsi wa 75 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 170 mu minsi igize umwaka.
Kuri uyu munsi Abatutsi bari bihishe bari bakomeje guhigishwa uruhindu ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 19 Kamena 1994, interahamwe zari zikomeje umugambi wo kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Ubwicanyi bwari buri kuba mu Mujyi wa Kigali bwagizwemo uruhare rukomeye na Padiri Wenceslas Munyeshyaka.
By’umwihariko, muri Kiriziya ya Sainte Famille, abicanyi bazaga igihe bashakiye bagatwara abo bica babifashijwemo na Padiri Munyeshyaka, na cyane ko iyo kiriziya yari igoswe iminsi yose n’abajandarume n’interahamwe ku buryo no kuhinjira ku mpunzi z’Abatutsi zahahungiraga byari bigoye.
Kuri iyi tariki abicanyi bari kumwe na Col Munyakazi Laurent, Angeline Mukandutiye, Odeta Nyirabagenzi, Kamatamu Euphrasie, Col Renzaho Tharcisse na Padiri Munyeshyaka bongeye gutwara abandi basore b’Abatutsi bagera kuri 17 bajya kubica.
Mu batwawe harimo Rubashankwaya Bonaventure wakoraga muri MINIFINECO (Ministre des Finances et Economie), n’abandi.
Paruwasi ya Sainte Famille na Centre National de Pastorale Saint Paul ni hamwe mu hantu hakomeye ha Kiliziya Gatorika mu Mujyi wa Kigali, hahungiye Abatutsi kuko bari bahizeye umutekano kandi bizeye ko basanze abantu b’Imana babakira neza uko bikwiye.
Nyamara mu babishe harimo abakristu basenganaga buri cyumweru, cyangwa bumvanaga Misa ya buri gitondo. Harimo n’abihaye Imana barangajwe imbere na Padiri Munyeshyaka Wenceslas wagize uruhare runini mu kugambanira Abatutsi no kubicisha.








