Tariki 20 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 44 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 140 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ku itariki ya 20 Gicurasi 1994 nibwo kuri Duwane hiciwe abagore n’abana bagera kuri 470 bari bakusanyirijwe mu nzu y’umuturage babeshywa umutekano, abicanyi bakaba barazanywe na Rutiganda Jean Damascène wari Burugumesitiri wa komini Murama.
Mbere yo kwica abagore n’abana b’abakobwa bari babanje kwica abagabo ndetse n’abana b’abahungu.
Kuri iyi tariki kandi i Gitwe, abapasiteri b’Abatutsi bo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi n’imiryango yabo bari barahungiye ku cyicaro cy’itorero ryabo barishwe.
Abapasiteri bari kumwe n’imiryango yabo batangiye kuhahungira kuko hari icyicaro cyabo ndetse bari bahizeye umutekano ariko kuva tariki 18 Gicurasi 1994, batangiye kugabwaho ibitero n’Interahamwe zitangira kubica ku wa 20 Gicurasi 1994.
Ku cyicaro i Gitwe hari hahungiye Abatutsi benshi b’Abadivantisite baturutse muri za Komine zitandukanye zirimo Masango, Tambwe, Ntongwe n’ahandi.
Habura umunsi umwe ngo bicwe ku wa 19 Gicurasi 1994, hakozwe inama y’abapasiteri b’Ababahutu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu iyo nama ikaba yarabereye ku cyicaro cy’itorero i Gitwe.
Tariki 20 Gicurasi 1994 Interahamwe zabajyanye ku bicira mu Nkomero ahitwa ku gitovu mu rwego rwo kwirinda ikimwaro cyo kubicira ku cyicaro cy’itorero i Gitwe.









