sangiza abandi

Tariki 31 Gicurasi 1994: Loni yashyikirijwe raporo ihamya ko mu Rwanda hari kuba Jenoside

sangiza abandi

Tariki 31 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 56 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 154 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi kandi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-Inkotanyi zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande rwa Leta y’abicanyi nabo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za FPR-Inkotanyi zari zitarabohora. 

Kuri uyu munsi nibwo ku nshuro ya mbere ku mugaragaro inama y’umutekano ya Loni jemeje ko mu Rwanda hari kuba jenoside.

Muri raporo yashyikirijwe tariki ya 31 Gicurasi 1994 Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, niho hagaragajwe ku nshuro ya mbere ku mugaragaro ko mu Rwanda hakozwe Jenoside. 

Iyo raporo yari ishingiye ku makuru yatanzwe na Iqbal Riza na Maurice Baril wari umujyanama wa gisirikare w’Umunyamabanga Mukuru wari yasuye u Rwanda hagati y’amatariki ya 22 na 27 Gicurasi 1994.

Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yari yakomeje kwirengagiza ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata 1994. 

Tariki 31 Gicurasi 1994: Loni yashyikirijwe raporo ihamya ko mu Rwanda hari kuba Jenoside

Photos:

[fluentform id="3"]