Tariki 11 Gicurasi 1994 ni umunsi wa 35 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 131 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa mu bice bitandukanye by’igihugu, u Bufaransa bwari bwiteguye gukomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda (FAR), bwirengagije ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga na Leta ya Theodore Sindikubwabo, Guverinoma ye n’ingabo za Leta.
Mu buryo butandukanye haragaragazwa ubufasha n’uruhare rutaziguye Ubufaransa bwagize mu gufasha guverinoma y’abicanyi mu gihe Jenoside yakorwaga.
Muri ubu bufasha u Bufaransa bwatangaga harimo inama haba iza gisirikare ndetse n’izindi zari zigamije kwihutisha Jenoside.
Muri iyi nyandiko, haragaragazwa ubufasha bwa gisirikare ubufaransa bwahaye Guverinoma y’abicanyi muri Jenoside.
General Huchon yatanze inama zikurikira:
Urwego rwa gisirikare rushamikiye kuri Perezida Mitterrand rwatangiye gutegura ibikorwa bwo gutabara Leta y’u Rwanda […] Birihutirwa gutunganya ahantu hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu mutekano wose. Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo ikirimo ikaba igomba kubanza gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira abatasi bashobora kuza mu nkengero z’icyo kibuga ;
• Ntabwo bikwiye gusuzugura umwanzi kandi afite uburyo bwinshi, ni ngombwa kwibuka buri gihe ko afite abamufasha bakomeye ;
• Guteganya ibikorwa birambye by’intambara mu gihe intambara izaba ndende. Hazaganirwa uburyo bwo gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa n’ingabo z’Abafaransa mu gushyikiriza imbunda Ingabo z’u Rwanda (FAR).
Biragaragara ko u Bufaransa bwari bwiyemeje guha ibikoresho bya gisirikare abakoraga Jenoside, ndetse aba bagirwa inama yo guha igihe gihagije ibikorwa bya gisirikare kuko intambara izatinda. Bivuze ko u Bufaransa bwiyemeje gutoza ingabo z’abicanyi bukanabaha intwaro.
U Bufaransa bwavugaga ko intambara izaba ndende ndetse ikanakomeza nyuma ya Jenoside, ko yari intambara igomba gutinda.
Ni nayo mpamvu hari telefone yahawe abicanyi : “Telefone idashobora kumvirizwa n’undi muntu yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare yari mu murwa wa Kigali”.
Ni ngombwa kwibutsa na none ko iminsi ine (4) mbere yuko General Huchon na Colonel Rwabalinda bahura, amafaranga 435,000 y’amafaransa yakuwe muri Banki y’igihugu cy’u Bufaransa ashyirwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda, kugira ngo hishyurwe ibikoresho by’itumanaho Alcatel yari yagurishije u Rwanda kuri iyo tariki.
Hanaganiriwe ku ngano y’intwaro zari zikenewe : “Ibyihutirwaga gushakwa byaraganiriwe harimo; ibisasu by’imbunda nini bya 105 mm, byibura bigeze ku bihumbi bibiri (2,000), amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, bishobotse bikanyura mu bihugu by’inshuti bikikije u Rwanda, imyambaro ya gisirikare ndetse n’ibikoresho by’itumanaho”.
Mu gihe cya Jenoside, biragaragara ko hari aho General Huchon yari ahuriye n’ingabo za Leta zatsembaga Abatutsi.
Kwerekana ishusho nziza ya Leta y’abicanyi
General Huchon yavugaga ko bidatinze hagombaga gutangwa ibimenyetso by’uko Leta y’u Rwanda yari ifite impamvu zumvikana zo kurwana intambara, ku buryo amahanga yagombaga kugarurira icyizere u Rwanda, bityo ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bukaba bwasubukurwa.
Mu gihe General Huchon yashyikiranaga na Colonel Rwabalinda, yamubwiye ko hari ibikorwa byihutirwa n’ibyo mu gihe kiringaniye, bitegerejwe n’Ubufaransa. Kandi Colonel Rwabalinda yarabihamije muri raporo ye:
“General Huchon yanyumvishije ko abasirikare b’Abafaransa bafite inzitizi nyinshi zo kudufasha kubera ibivugwa n’ibinyamakuru bisa nkaho bibogamiye kuri FPR yashoboye kubyigarurira; ko niba nta gikozwe kugira ngo duhindure ishusho igihugu gifite mu mahanga, abayobozi ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda nibo bazaryozwa ubwicanyi bwo mu Rwanda. Yabigarutseho kenshi”.
Rwabalinda yashoje avuga ko Leta y’u Bufaransa itazemera gushinjwa kuba ishyigikiye abantu bamaganwa n’amahanga kandi batagira icyo bakora ngo bishinjure. Intambara yo kumvisha ibinyamakuru isura nziza y’u Rwanda yagombaga kwihutishwa, kandi ni nayo yagombaga gutuma nyuma hari ibindi bikorwa byashoboka.
Imishyikirano na General Huchon yabaye mu kwezi kwa Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari igeze hagati ikorwa, umubare munini cyane w’abatutsi bari bamaze kwicwa. Nyamara Huchon akaba yarakomezaga kuvuga ko byari ngombwa kwerekana isura nziza y’u Rwanda, bityo amahanga akagarurira Leta y’u Rwanda icyizere.
Inkurikizi z’imishyikirano hagati ya General Huchon na Colonel Rwabalinda
Raporo ya Colonel Rwabalinda yashimangiraga ko ubufasha bwa gisirikare u Bufaransa bwahaga u Rwanda butigeze buhagarara nubwo abasirikare b’Abafaransa bari baravuye mu Rwanda na Ambasade y’icyo gihugu yarafunzwe. Huchon niwe ugaragara nk’uwashyiraga mu bikorwa ubwo bufasha.
U Bufaransa bwateguraga ibikorwa byo gutabara ingabo z’u Rwanda (FAR) na Guverinoma ya Theodore Sindikubwabo. General Huchon yatanze igitekerezo cy’ibyakorwa mu binyamakuru.
Mu byo yatanze ko byakorwa harimo gutanga ibimenyetso byose byerekana ko u Rwanda rufite impamvu zumvikana zo kurwana intambara no kwerekana ko abayobozi ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda badakwiye kuryozwa ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda.
Ku munsi nk’uyu kandi Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje kubohora Abatutsi bicwaga n’Interahamwe hirya no hino mu gihugu.
Uwo munsi, interahamwe ziyobowe na Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye akanazitwara mu modoka ye, zishe Abatutsi benshi bari barahungiye mu misozi ya Bisesero.
Bisesero ni agace kari gatuwemo n’Abatutsi benshi bageraga ku bihumbi 60, mu gihe cya Jenoside hakaba harabaye amateka yo kwirwanaho kwabo mu buryo bukomeye ku buryo bagejeje mu kwezi kwa Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.
Mu Bisesero hahungiye kandi hanicirwa Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.









