sangiza abandi

Tems yemeje ko azataramira i Kigali

sangiza abandi

Umuhanzikazi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’Afurika no hanze yayo, Temilade Openiyi uzwi ku mazina ya Tems, yemeje gahunda yo gutaramira mu Rwanda.

Yifashishije imbugankoranyambaga ze, Tems yatangaje ko azakorera igitaramo muri Afurika y’Epfo, tariki ya 20 Werurwe 2025, ndetse aboneraho gutangaza ko mu gihe cya vuba azatangaza amatariki ateganyaho ibindi bitaramo birimo n’icyo azakorera mu Rwanda.

Si incuro ya mbere uyu muhanzikazi avuzweho gutaramira i Kigali, ariko gahunda ikazamo birantega, iturutse ahanini no kutumvikana ibijyanye n’amafaranga hagati y’uyu muhanzi n’abategura ibitaramo.

Kuri ino nshuro bisa nkaho gahunda yo gutaramira mu Rwanda yongeye kubyutswa, nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.

Umuhanzikazi Tems akomoka mu gihugu cya Nigeria, afite imyaka 28, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Crazy things’, ‘Free Mind’, ‘Essence’ yahuriyemo na Wiz Kid, ‘Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.

Tems yakoranye na bamwe mu bahanzi bakomeye ku Mugabane wa Amerika, barimo Drake, Future, ndetse yasubiyemo indirimbo ‘No woman, no cry’, yaje guhererwa Grammy Award, anagira uruhare mu ndirimbo ‘Lift me Up’ ya Rihanna, zose zakoreshejwe muri Filime ‘Wakanda Forever’.


Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]