sangiza abandi

The Ben na Bruce Melodie bagiye guhurira mu bitaramo bizaca impaka

sangiza abandi

Mu myaka 16 ishize impaka z’umuhanzi wa mbere mu Rwanda zabaga zumvikanamo amazina abiri, Meddy na The Ben, hibazwa ngo ninde ufite ijwi ryiza, ninde wambara neza kurenza undi, ninde ukunzwe cyane n’ibindi byinshi.

Mu myaka umunani ishize umusore wakuriye mu rusisiro rwo mu kajagari ka Kanombe, munsi y’icyibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, amazina ye witwa Itahiwacu Bruce, bitewe n’umurava ashyira mu bikorwa bya muzika yibatije akazina ka Munyakazi.

Uyu muhanzi umaze kugera ku gasongero ka muzika Nyarwanda yo mu bihe bya vuba, yagiye kenshi akozanyaho na The Ben, hibazwa urusha undi umuziki mwiza, ndetse izi mpaka zurudaca akenshi zikumvikana mu bafana.

Bamwe bakagira ngo ni The Ben watangiranye n’umuziki Nyarwanda ukiri mu iremezo, abandi nabo ngo ntakidasanzwe yakoze cyagatumye yiyita icyatwa, Bruce Melodie niwe uyoboye umuziki Nyarwanda.

Tariki ya 1 Mutarama 2026, aba bagabo bombi bahuriye mu gitaramo, The Nu Year Groove, aho buri wese yataramiye abakunzi be, ariko ntibyabuza impaka gukomeza kuko igitaramo cyasize byinshi byo kuganirwaho  birimo imitererere y’imiririmbire bakoze, uko bari bambaye n’ibindi byinshi.

Abanyarwanda nibo bavuga ngo “Imvura nziza ni igwa igasubira”, kuri ubu impaka z’umuhanzi mwiza hagati ya The Ben na Bruce Melodie zishobora kuba zigiye gushyirwaho akadomo.

Aba bahanzi bombi bagiye guhurira mu bitaramo by’uruhererekane bizenguruka Intara z’u Rwanda, bizaba mu mpeshyi ya 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira ifoto y’integuza y’ibi bitaramo, aho yayiherekesheje amagambo agira ati “Rwanda, Turaje.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko amakuru arambuye kuri iki gitaramo azashyirwa hanze mu minsi ya vuba.

Kuri iyi nshuro ibi bitaramo  by’uruhererekane bizazenguruka Intara, byateguwe n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 Am, ari nayo Bruce Melodie abarizwamo.

Biteganyijwe ko aba bahanzi bombi, bazakora ibitaramo bine mu ntara zigize u Rwanda arizo, Intara y’Amajyepfo, Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Uburasirazuba, ndetse n’Intara y’Uburengerazuba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]