Tour du Rwanda ya 2026 igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva yaba mpuzamahanga izitabirwa n’abasiganwa bashya 51, amakipe mashya atandatu ndetse izaba irimo ubwenegihugu bushya butanu.
Iyi tour du Rwanda iteganyijwe gutangira ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare ikazasoza tariki ya 1 Werurwe 2026.
Ni Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 18 kuva yagirwa mpuzamahanga, ikazitabirwa n’abasiganwa bose hamwe 84 bari mu makipe 17.
Muri uyu mwaka wa 2026, Tour du Rwanda izitabirwa n’abasiganwa bashya 51, batari barigeze bitabira iri rushanwa mbere, bivuze ko abakinnyi bashya bangana na 64% y’abasiganwa bose ugereranyije na 48% muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize wa 2025.
Mu basiganwa 84 muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, 45 baturuka muri Afurika, 28 baturuka ku mugabane w’Uburayi, icyenda baturuka muri Amerika, naho babiri baturuka muri Aziya na Oseyaniya.
Mu basiganwa bashya bazitabira Tour du Rwanda ya 2026, harimo ubwenegihugu bushya butanu aribwo Burkina Faso, Brazil, Costa Rica, Mexico na Turkey. Muri rusange uyu mwaka hitabiriye abakinnyi b’ubwenegihugu 24, ni mu gihe muri 2025 hari ubwenegihugu 20.
Uyu mwaka kandi hitabiriye amakipe mashya atandatu ariyo Movistar Academy yo muri Espagne, Istanbul Team yo muri Turukiya, Rembe Rad-Net yo muri Allemagne, Tshenolo Pro Cycling Team yo muri Afrique y’Epfo, Localiza Meoo-Swift Pro Cycling yo muri Brazil ndetse n’African Mixed Team.
Ibihugu bifitemo abasiganwa benshi ni u Rwanda na Eritrea aho buri gihugu gifite 14, Ubudage bufite barindwi, naho Belgique, Brazil na Ethiopia buri imwe ifite batandatu.
Tour du Rwanda ya 2026 yitabiriye n’abasiganwa 34 bari munsi y’imyaka 20, bangana na 41% by’abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa.
Kuva muri 2009, abagera kuri 800 bamaze kunyura muri Tour du Rwanda, mu bihugu byitabiriye Tour du Rwanda kuva yatangira, u Rwanda nirwo rufitemo abakinnyi benshi bangana na 254, ikurikirwa na Eritrea ifite 116, u Bufaransa bufite 106 na Afurika y’Epfo ifite 86.






