Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye Abanyarwanda kuza gushyigikira Abanyarwanda n’abandi bazitabira isiganwa ry’amagare , Tour du Rwanda , yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Muri uyu mwaka wa 2026, Tour du Rwanda yitabiriwe n’abasiganwa bashya 51, batari barigeze bitabira iri rushanwa mbere, bivuze ko abakinnyi bashya bangana na 64% y’abasiganwa bose ugereranyije na 48% muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize wa 2025.
Mu basiganwa 84 muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, 45 baturuka muri Afurika, 28 baturuka ku mugabane w’Uburayi, icyenda baturuka muri Amerika, naho babiri baturuka muri Aziya na Oseyaniya.
Mu basiganwa bashya bazitabira Tour du Rwanda ya 2026, harimo ubwenegihugu bushya butanu aribwo Burkina Faso, Brazil, Costa Rica, Mexico na Turkey. Muri rusange uyu mwaka hitabiriye abakinnyi b’ubwenegihugu 24, ni mu gihe muri 2025 hari ubwenegihugu 20.
Uyu mwaka kandi hitabiriye amakipe mashya atandatu ariyo Movistar Academy yo muri Espagne, Istanbul Team yo muri Turukiya, Rembe Rad-Net yo mu Budage, Tshenolo Pro Cycling Team yo muri Afrique y’Epfo, Localiza Meoo-Swift Pro Cycling yo muri Brazil ndetse n’African Mixed Team.
Ibihugu bifitemo abasiganwa benshi ni u Rwanda na Eritrea aho buri gihugu gifite 14, Ubudage bufite barindwi, naho Ububiligi , Brazil na Ethiopia buri imwe ifite batandatu.
Tour du Rwanda ya 2026 yitabiriye n’abasiganwa 34 bari munsi y’imyaka 20, bangana na 41% by’abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa.
Ku isiganwa ry’umunsi wa mbere ryatangiriye Rukomo- Rwamagana , intera y’ibirometero 173,6.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iri rusiganwa rigiye kongera gutanga ibyishimo ku Banyarwanda, asaba abantu kuza kurishyigikira.
Ati ” Tour du Rwanda ije nyuma y’amezi macye twakiriye UCI Road World Championiship . Byari ibyishimo bihambaye, tugiye gukomereza muri Tour du Rwanda . Twize byinshi kandi tugiye ku bikoresha no muri iyi Tour . Rero Abanyarwanda tuzahura hose mu gihugu, mushonje muhishiwe. Twese tuzabe turi ku mihanda twishimye, tugenda mu mutuzo ariko twerekana na bya byishimo byacu bituranga. Team Rwanda tuyifurije amahirwe ariko n’abandi bitabiriye Tour du Rwanda 2026, tubifurije amahirwe masa, mbifurije irushanwa ririmo kwemera kubahana.”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, ubwo yari mu birori byo gutangiza iri siganwa, yavuze ko u Rwanda rwerekanye ubudasa mu gutegura amarushanwa.
Yagize ati ” Ntabwo u Rwanda ari kuba rwitegura neza gusa, u Rwanda muri Afurika ni igicumbi cya siporo , mu mukino w’amagare. Ni ibihamya ko u Rwanda rwagaragaje ubushake mu kwigira ,no kwerekana ko siporo ishoboka. U Rwanda rwabyerekanye muri UCI .”
Yavuze Tour du Rwanda igiye kongera guhuza abantu, aho iri rushanwa rigiye kwigirwa kuri UCI .
Kuva muri 2009, abagera kuri 800 bamaze kunyura muri Tour du Rwanda, mu bihugu byitabiriye Tour du Rwanda kuva yatangira, u Rwanda nirwo rufitemo abakinnyi benshi bangana na 254, ikurikirwa na Eritrea ifite 116, u Bufaransa bufite 106 na Afurika y’Epfo ifite 86.














