sangiza abandi

Tshisekedi yahagaritse umuvugizi wa FARDC wibasiye Abatutsi

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi, kuri uyu wa mbere, yahagaritse mu mirimo umuvugizi w’igisirikare Général-major Sylvain Ekenge, kubera amagambo y’ivangura yavuze ku bwoko bw’abatutsi.

Ibiro Ntaramakuru bya Congo, ACP hamwe n’ikinyamakuru Le Potentiel bisubiramo umusirikare mukuru abimenyesha ko Ekenge yahagaritswe amenyeshejwe n’Ibiro bikuru bya gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Ku wa gatandatu ari kuri televiziyo y’igihugu RTNC, Sylvain Ekenge yavuze amagambo yumvikanyemo ivanguramoko.

Yagize ati ” Umuntu agomba kwitonda kuko ibi ni byo bakoreye abayobozi ba gakondo. Baguha umugore ariko hakaza n’uwo mu muryango we, mubyara we, mwishywa, uturuka mu muryango w’umugore. Bakubwira ko ari mwishywa we, mubyara we kandi atari we.”

Gen Maj Ekenge yakomeje avuga ko uwitwa uwo mu muryango w’umugore “ari we muntu ubyarana n’umugore wawe mu nzu yawe, bakakubwira ko abana bavutse batyo kubera ko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza. Ubwo ni bwo butekamutwe bushyirwa no mu bagore.”

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bamaganye amagambo ya Ekenge.

Maxime Prevot, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, igihugu cyakolonije RD Congo, yanditse ku rubuga X ko “mbabajwe cyane” n’amagambo yavuzwe na Général Ekenge yibasira ubwoko bw’abatutsi.

Yongeraho ati “Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose”.

Amagambo ya Ekenge, yateje impaka ndetse n’ikiganiro cyari cyashyizwe kuri youtube kirasibwa .

Photos:

[fluentform id="3"]