sangiza abandi

Tugomba gutsinda mu kwakira abatugana ariko tukanatsinda mu kibuga – Perezida wa FRVB

sangiza abandi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Ngarambe Raphaël, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, igiye kubera i Kigali.

Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ku myiteguro y’iri rushanwa (CAVB Menʼs Club Championship 2026) rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 47.

Ngarambe yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye kwakira amakipe akomeye muri Afurika yitabiriye iri rushanwa, ashimangira ko uretse kuyakira neza, n’ikipe y’u Rwanda yiteguye kwitwara neza.

Ati “U Rwanda rwishimiye kwakira iri rushanwa. Tugomba gutsinda mu kwakira abatugana ariko tukanatsinda mu kibuga.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, yunze mu rye avuga ko u Rwanda rwiteguye neza iyi mikino.

Muvunyi yakomeje ashimangira icyerekezo cy’Igihugu cyo kwakira ibikorwa byagutse bya siporo, avuga ko iyi mikino izateza imbere amakipe n’umukino muri rusange.

Ati “Twanyuzwe no kwakira Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball. Iri rushanwa rizaba n’umwanya wo gushishikariza abato kugera ku nzozi zabo.”

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 amakipe 24 yaturutse mu bihugu 15 bitandukanye muri Afurika, azatangira iyi mikino izabera muri BK Arena na Petit Stade Amahoro kugeza tariki ya 3 Gicurasi 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]