U Bwongereza buravuga ko ikirego u Rwanda rubaregamo kidaturuka ku kuba butarubahirije ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu by’ubuhunzi impande zombi zagiranye ahubwo ko cyatewe n’uburakari bw’ibihano bifitanye isano n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Urubanza u Rwanda ruregamo u Bwongereza rushingiye ku kuba amasezerano ajyanye n’abimukira atarubahirijwe ndetse rukaba rwaratangiye kuburanishwa ku wa 18 Werurwe 2026 aho rusaba egera kuri miliyoni 134$, ibyo u Bwongereza bwateye utwatsi.
Amakuru dukesha The East African avuga ko abajyanama mu by’amategeko mu Bwongereza bavuga ko igihe u Rwanda rwatangiye ikirego bigaragaza impamvu zirenze amakimbirane ashingiye ku mafaranga. Bakomeza bavuga ko u Rwanda rwakoze ibi mu rwego rwo gusubiza igitutu cy’amahanga atari ukubera kutubahiriza amasezerano.
Ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi gishingiye ku masezerano yo kwakira abimukira atavugwaho rumwe yatangijwe bwa mbere mu 2021 nyuma yaje kwemezwa mu 2023. Mu masezerano, u Bwongereza bwateganyaga kwimurira mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro kugira ngo amadosiye yabo ahatunganyirizwe cyangwa babe banatuzwa.
U Rwanda na rwo rwiyemeje gusuzuma dosiye zabo hakurikijwe amategeko mpuzamahanga arinda impunzi mu gihe binjizwa mu buzima bw’u Rwanda cyangwa mu kwimura abo dosiye zabo zibemerera kubona ubuhungiro muri ibyo bihugu by’i Burayi bibirukana.
Amasezerano yavugaga ko u Bwongereza bwiyemeje gutanga miliyoni 657 z’amadolari binyuze mu kigega cyo guhindura ubukungu no kwishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira ubushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira abantu bimuwe. Ubwishyu bwateguwe mu byiciro, igice cya mbere kigomba gutangwa hageze abantu ba mbere.
Nyuma y’aya masezerano u Bwongereza bwatanze miliyoni 161 z’amadolari ya mbere mu ntangiriro z’ayo nyuma iza gusohora miliyoni 134 z’amadolari y’umwaka wa kabiri, akurikirwa n’andi miliyoni 67 mu 2024. Icyakora, igice cya kabiri cy’icyiciro cya mbere nticyigeze kibaho kuko nta basabye ubuhungiro bageze mu Rwanda nk’uko byari byateganijwe.
Ibintu byaje guhinduka ubwo ubutegetsi mu Bwongereza bwahindukaga mu 2024 nyuma y’uko Minisitiri Keir Starmer agiye ku butegetsi asimbuye Rishi Sunak wari waragiranye amasezerano n’u Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ruvuga ko ihinduka rya politiki mu Bwongereza ridakuraho inshingano zari zarafashwe mu masezerano afite agaciro k’amategeko ndetse n’imyiteguro yari yarakozwe.
Amakimbirane kuri iyi ngingo y’amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yakajije umurego nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, ahagaritse ayo masezerano mu Gushyingo 2024.
Mu kuyahagarika u Bwongereza bwavuze ko u Rwanda rwemeye inzira yo kuyasesa bityo ko bishyira iherezo ku nshingano zose ziyashingiyeho.
Abayobozi b’u Bwongereza bakomeza bavuga ko impande zombi zimaze kwemera iseswa ry’amasezerano, n’ibindi birebana n’amafaranga byose byari bihagaze.
Ibi ariko u Rwanda ntirubyemeranyaho n’u Bwongereza aho ku ruhande rwarwo rwemeza ko rwemeye gutangira ibiganiro gusa ku kurangiza amasezerano ariko bitigeze byemezwa.
Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko ibyo biganiro bitigeze bibaho, kubw’ibyo amasezerano akomeza kugira agaciro no kubahirizwa mu mategeko. Kubera iyo mpamvu, u Rwanda ruvuga ko U Bwongereza bugomba kubahiriza ibyo bwemeye ku bijyanye n’amafaranga asigaye.
Muri uru rubanza u Rwanda ruhagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja.





