sangiza abandi

U Rwanda mu nzira ikumira abari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga

sangiza abandi

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari gusuzumwa ishyirwaho ry’itegeko rikumira abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026, cyibandaga ku ngamba zo kurinda abana gukoresha telefone ku ishuri. 

Minisitiri Paula Ingabire, yatangarije RBA ko inzego ziri gukorana kugira ngo hashyirweho iryo tegeko mu gukumira ibirimo ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.

Yashimangiye ko nubwo ikoranabuhanga ari ingenzi mu myigire y’abana, ariko hakwiye kurebwa uburyo rikoreshwa gusa mu bifite umumaro, kuko hari ingaruka nyinshi bigira ku bana iyo rikoreshejwe ibitajyanye no kwiga.

Ati “Turacyari igihugu gishaka guteza imbere ikoranabuhanga, ariko turashaka kubikora mu buryo bwiza butari ubwangiza abana, bubafasha kuzamura ireme ry’uburezi ariko bukanakumira bya bitero byifashisha ikoranabuhanga byibasira abana bacu bigatuma barangara.”

Paula Ingabire yavuze ko byagaragaye ko 46% by’abana bakoresha ikoranabuhanga harimo n’imbuga nkoranyambaga, bifashisha amatelefone, kandi ko izo telefoni usanga ari izabo, ku buryo bazikoresha mu rugo nyuma y’amasomo bakaba banazikoresha mu bindi bitajyanye nayo.

Yavuze ko byagaragaye ko hagati ya 30-35% by’aba bana, iyo bazikoresheje kuri murandasi, bahura n’ibibazo bibahungabanya mu buryo butandukanye, ibituma Leta ishaka gukumira iki kibazo mu kubarengera, cyane ko mu masomo baba bafite ibikoresho bifashisha nka mudasobwa zo ku ishuri.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, nawe bari kumwe muri iki kiganiro, yasobanuye ko impamvu abana bagomba kurindwa gukoresha telefone igihe bari ku ishuri, atari ukurwanya ikoranabuhanga ahubwo ari uko ibarangaza.

Yagize ati: “Amabwiriza dushyiraho ntabwo ari ukurwanya telefoni cyangwa ikoranabuhanga ahubwo ni ukugira ngo dufashe amashuri kuzuza intego yayo ari yo gutanga uburezi buhamye.” 

Yashimangiye ko kubabuza izi telefoni ku ishuri bitavuze ko badakoreshayo ikoranabuhanga kuko amashuri afite ibikoresho birimo mudasobwa ku buryo ibyo basabwe gukora birimo ubushakashatsi kuri Interineti, babasha kubikora.

Minisitiri Ingabire yasobanuye ko izi mudasobwa abana bakoresha ku ishuri, ziba zarashyizwemo uburyo uyikoresha nta bindi abasha kujyamo bitajyanye n’amasomo.

Ababyeyi basabwe uruhare rwabo mu kurinda abana kurangazwa na telefone, bibutswa ko niba abana banafite ayo ma telefone, bakwiye kujya bayasiga mu rugo bakajya kwiga, bakongera kuyakoresha basoje amasomo yabo ariko mu buryo bukwiye.

Abana barasabwa kudakoresha terefone ku ishuri, no kuzifashisha mu bitajyanye n’amasomo.

Photos:

[fluentform id="3"]