U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu nzego zitandukanye, hagamijwe gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.
Aya masezerano yasinywe mu murwa mukuru wa Algiers, ku wa gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ku ruhande rw’u Rwanda hasinye Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, ku ruhande rwa Algeria, hari Umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu, Gen Saïd Chanegriha.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, hifashishijwe urubuga rwa X, rivuga ko aya masezerano yasinywe arimo guhana amahugurwa, ubufatanye mu by’ikoranabuhanga mu bya gisirikare, inganda za gisirikare, kurwanya iterabwoba, gusangira amakuru y’ubutasi n’ibindi.
Bakomeza bavuga ko ari intambwe ikomeye itewe mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, wubakiye ku cyizere, kubahana no gushyigikira ubumwe bw’Afurika.
Umubano w’u Rwanda na Algeria uhagaze neza aho muri Mata 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiriye uruzinduko muri Algeria, ahura na Gen Chanegriha. Uyu Mugaba mukuru w’ingabo za Algeria nawe yari aherutse gusura u Rwanda muri Mata 2024, ahura na Gen Muganga na Minisitiri Marizamunda.
Uyu mubano kandi warushijeho gukomera muri uyu mwaka wa 2025, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri Algeria mu ntangiriro za Kamena, ahura na Perezida Abdelmadjid Tebboune.
Muri urwo ruzinduko, hasinywe amasezerano 11 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ingendo z’indege, koroherezanya ingendo, itangazamakuru, ubufatanye muri polisi, inganda mu by’ubuvuzi, uburezi ku rwego rwa Kaminuza n’ibindi.










