sangiza abandi

U Rwanda na Azerbaijan mu mikoranire y’ubucuruzi bwa peteroli n’amabuye y’agaciro

sangiza abandi

Ibihugu by’u Rwanda na Azerbaijan birateganya kugirana ubufatanye mu bijyanye n’Ubucuruzi bwa Peteroli n’ubw’amabuye y’agaciro.

Ni ibikubiye mu kiganiro abayobozi bombi, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Azerbaijan bagiranye ndetse baganiriza itangazamakuru.

Perezida Paul Kagame ari i Baku muri Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Abakuru b’ibihugu byombi bahagarariye isinywa ry’amasezerano ajyanye n’iby’ingendo zo mu kirere,amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ajyanye n’ishoramari no koherezanya ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro bahaye itangazamakuru, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we ku butumire bwo kuza gusura iki gihugu, ashima ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibihugu byombi hari ibyo bihuriraho bityo bikwiye kubyaza umusaruro ubufatanye.

Ati “ Hari ibintu byinshi ibihugu bihuriyeho, hagati y’u Rwanda na Azerbaijan. Ndatekereza ko dushobora kuririra kuri uko guhuza , tugateza imbere ubufatanye n’iterambere ry’ibihugu  .Ndagushimira ko ibi bigiye gukorwa.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bizakomeza kugenderanirana , kuganira  kandi ko ibyo byatangiye.

Ati “ Turashaka  gukomeza gushyiramo  umuhate kugira ngo dushimangire neza ko ubu bufatanye butanga umusaruro ku mpande zombi. “

Umukuru w’Igihugu yavuze ko  nkuko mugenzi we yabyifuje, ibihugu byombi byagirana ubufatanye mu guteza imbere  ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Peteroli.

Yakomeje ati “Turabashimira kandi kongera kutwugurira amarembo muri iki gihugu cyanyu, binyuze muri ubwo bufatanye dushobora gufatanya guteza imbere ibihugu byacu mu bijyanye n’Ubucuruzi  bw’ibikomoka kuri  Peterori n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nkuko byagarutsweho na Perezida.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimangiye ko Azerbaijan ari igihugu cy’inshuti bityo  bikwiye kubyaza umusaruro ubwo bushuti.

Ati “ Nyakubahwa Perezida, menya ko ufite inshuti muri Afurika, mu Rwanda  kandi tugomba kubyaza aya  mahirwe mu bufatanye n’ubushuti hagati yange nawe  ndetse n’ibihugu byombi mu kubiteza imbere kandi bikagera ku byo byiyemeje.

Perezida Ilham Aliyev  we yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhurira mu nama ya COP29 yabaye umwaka ushize muri iki gihugu ndetse ko kuva icyo gihe ubushuti bwagutse.

Ati  “ Ndahamya ndashidikanya ko uru rugendo ruza gushyiraho itafari mu mubano w’ibihugu byombi. Twamaze kuganira uburyo twafatanye mu ngeri zitandukanye . U Rwanda na Azerbaijan ni inshuti nziza.”

Yatangaje ko kimwe mu bizakorwa mu masezerano yasinywe mu bijyanye n’uburezi ari ukongera abanyeshuri biga muri iki gihugu.

Yongeraho ko ubu bufatanye buzarushaho guteza imbere ibjyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ingufu .

ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]