U Rwanda na Guinea-Conakry byasinye amasezerano y’imikoranire mu nzego 12 zitandukanye, hagamijwe guteza imbere ubufatanye n’iterambere ry’ibihugu byombi.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2023, yitabirwa n’abayobozi b’impande zombi, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Guinea, Dr. Morissanda Kouyate.
Aya masezerano yashyizweho umukono ari mu nzego 12 zitandukanye zirimo Ikoranabuhanga, Ubuhinzi, Ishoramari, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, Ubukerarugendo, Ingufu no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
U Rwanda na Guinea bisanga ubufatanye mu bukerarugendo buzafasha kugaragaza ibyiza nyaburanga biri mu bihugu byombi mu kongera urujya n’uruza no guteza imbere ishoramari rituruka mu bukerarugendo.
Aya masezerano kandi ateganya guteza imbere no kongera ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe kubaka ubukungu bw’Akarere, bityo bikaba intambwe ikomeye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubukungu bw’Afurika.
Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. Dr. Morissanda Kouyate nawe yemeza ko azafasha mu guhanahana ubumenyi, bityo bigateza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Aya masezerano asinywe nyuma y’umwaka Igihugu cya Guinea gifunguye ambasade mu Rwanda mu Kwakira umwaka ushize, nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yari yagiriye muri icyo gihugu tariki 17-18 Mata 2023.









