sangiza abandi

U Rwanda na Liberia byasinye amasezerano yo gukuraho Viza

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Liberia Sara Beysolow Nyanti bashyize umukono ku masezerano yo gukuraho viza abaturage b’Ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, mu murwa mukuru wa Liberia, Monrovia, aho Minisitiri Amb. Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.

Abayobozi b’impande zombi basinye amasezerano ari mu byiciro bibiri aribyo gukuraho Visa ku bantu bajya muri ibi bihugu byombi no gushyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe gukurikirana imikoranire ya dipolomasi hagati ya Kigali na Monrovia.

U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano ukomeye aho impande zombi zikorana mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Mu kwezi kwa Nzeri 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano rusange y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuzima n’ishoramari.

Mu Ukwakira 2024, hashyizweho amasezerano y’ingendo z’indege (Bilateral Air Service Agreement) hagati ya RwandAir na Guverinoma ya Liberia, agamije gufungurira inzira ubukungu, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n’intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Photos:

[fluentform id="3"]