sangiza abandi

U Rwanda na Maroc basinyanye amasezerano mu bijyanye n’Igorora

sangiza abandi

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe amagereza no gusubiza mu buzima busanzwe imfungwa muri Maroc (DGAPR) basinye amasezerano mu bijyanye n’Igorora.

Ni amasezerano yasinyiwe muri Maroc, aho gihe Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, agirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu . Ni ku butumire bwa mugenzi we wo muri iki gihugu DG Mohamed Salah Tamek.

Mu isinywa ry’aya masezerano, CG Evariste Murenz yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Maroc, Umutoni K Shakilla.

Ambasade y’u Rwanda muri Maloc, kuri X yatangaje ko amasezerano y’Ubufatanye yasinywe, agamije kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’igorora.

Yagize iti “ Aya masezerano azagira uruhare mu guteza imbere amagororero hagati y’ibihugu byombi.”

Umubano w’u Rwanda na Maroc wongerewe imbaraga cyane mu 2016 ubwo habagaho ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi. Perezida Paul Kagame yagendereye Maroc muri Kamena 2016 naho Umwami Mohammed VI w’icyo gihugu asura u Rwanda mu Ukwakira uwo mwaka.

Kuva mu 2016, u Rwanda na Maroc bifatanya mu ishoramari mu buhinzi, mu bijyanye n’imiti, inganda, ingufu ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo.

Photos:

[fluentform id="3"]