U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Mexique byishimiye imyaka 50 bimaze bifitanye umubano watanze umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’imikoranire mpuzamahanga.
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama, bibera kuri Ambasade ya Mexique mu Rwanda, ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Ibi birori byitabiriwe n’abahagarariye impande zombi mu nzego za Leta n’abikorera, aho bamurikiwe amafoto n’inyandiko z’amateka zigaragaza uko umubano w’impande zombi watangiye nuko wakomeje. Mu nyandiko zamuriswe harimo na telegram y’umwihariko yatangaje ishyirwaho ry’uyu mubano ku wa 21 Mutarama 1976.
Ambasaderi uhagarariye Mexique mu Rwanda, Gisele Fernández Ludlow, yavuze ko nubwo Mexique n’u Rwanda bitandukanywa n’intera ndende, ariko byashoboye kubaka umubano uhamye ushingiye ku nyungu n’indangagaciro bihuriyeho.
Ati “Mexique n’u Rwanda byateje imbere imikoranire mu bijyanye n’imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo mu by’imisoro, ubunyangamugayo mu by’imari no mu bikorwa bya dipolomasi, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere Afurika no gushyigikira imiyoborere mpuzamahanga ishingiye ku mategeko.”
Ambasaderi Fernández Ludlow yashimangiye ko kwizihiza imyaka 50 atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera gushimangira ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bihe biri imbere.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Ambasaderi warwo muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yashimye cyane umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Mexique, avuga ko ari umubano ushingiye ku bwubahane no ku mahame ahamye.
Ati “Mu myaka 50 ishize, u Rwanda na Mexique byakomeje gukorana byimbitse cyane cyane mu biganiro mpuzamahanga, aho ibihugu byombi bifitanye ihame ryo gushyigikira ibiganiro, ubutwererane mpuzamahanga, kubahiriza amategeko mpuzamahanga no guteza imbere amahoro arambye.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwifuza gukomeza kwagura no gukomeza imikoranire na Mexique mu nzego zitandukanye zirimo ibiganiro bya politiki, ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, guhanga ibishya, ubuhinzi, kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo (South-South Cooperation).
Kugeza ubu, Mexique ihagarariwe mu Rwanda binyuze kuri Ambasade yayo iri i Nairobi muri Kenya, ikanagira Konsula y’icyubahiro i Kigali yashinzwe mu 2019, igira uruhare mu guteza imbere umubano w’abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri Mexique binyuze kuri Ambasade yarwo i Washington D.C., muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Aimable Rumongi, Konsula w’icyubahiro wa Mexique mu Rwanda, nawe wari witabiriye ibi birori, yavuze ko ishyirwaho rya Konsula y’icyubahiro i Kigali ryagize uruhare runini mu kongera umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi no guteza imbere amahirwe mashya y’imikoranire.





