Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda, CMA, cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya Nigeria Gishinzwe Inyandiko z’Agaciro n’Isoko ry’Imari, SEC Nigeria, agamije guteza imbere amasoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yasinywe ku wa Mbere, tariki ya 22 Kamena, mu ruzinduko rw’akazi abayobozi ba CMA Rwanda barimo mu gihugu cya Nigeria.
Umuyobozi Mukuru wa CMA Rwanda, Romeo Ngarambe, yahuye na mugenzi we wa SEC Nigeria, Dr. Emomotimi Agama, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye mu guteza imbere isoko ry’imari ku Mugabane wa Afurika.
Iyi mikoranire mishya igamije gushyiraho urwego rukomeye rw’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo kugenzura amasoko y’imari, guteza imbere aya masoko, kongerera ubushobozi abakozi, gusangira amakuru, guteza imbere imari hashingiwe ku guhanga udushya, kwimakaza ishoramari rirambye no kwagura ishoramari ryambukiranya imipaka.
Romeo Ngarambe yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka isoko ry’imari ry’u Rwanda rihujwe n’andi masoko y’imari ku mugabane.
Aya masezerano agaragaza neza intego yacu. U Rwanda rurimo kubaka isoko ry’imari n’imigabane rifasha abashoramari mu ngeri zose kandi rifatanya n’andi masoko, rishingiye ku guhanga ibishya.”
Ati “Aya masezerano agaragaza neza intego yacu. U Rwanda rurimo kubaka isoko ry’imari n’imigabane rifasha abashoramari mu ngeri zose kandi rifatanya n’andi masoko, rishingiye ku guhanga ibishya, ikindi kandi turimo kubikora dufatanyije n’abafite ubunararibonye kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.”
Yakomeje avuga ko ubufatanye na SEC Nigeria buzafasha mu kungurana ubumenyi, kunoza igenzura ry’iri soko no gufungura amahirwe ku bashoramari, abatanga serivisi z’imari ndetse n’ibigo bikora muri uru rwego hagati y’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa SEC Nigeria, Dr. Emomotimi Agama yashimangiye ko ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe kugenzura amasoko y’imari ari ingenzi mu guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Ati “Nigeria yakiriye neza ubu bufatanye. Amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika arushaho gutera imbere iyo inzego ziyagenzura zikoranye, zigahanahana ubumenyi, zigahuza amahame ngenderwaho kandi zikubaka icyizere gikurura ishoramari ryambukiranya imipaka. Dutegereje gukorana bya hafi na CMA Rwanda kugira ngo aya Masezerano atange umusaruro ufatika.”
Yakomeje agaragaza ko biteguye gukorana bya hafi na CMA Rwanda mu gushyira mu bikorwa aya masezerano no kuyabyaza umusaruro mu buryo buzagira uruhare mu iterambere ry’amasoko yombi.
Binyuze muri aya masezerano, ibihugu byombi bizarushaho kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, gushimangira igenzura ry’amasoko, kurinda abashoramari, guteza imbere gukorera mu mucyo no koroshya ishoramari ryambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Nigeria.









