U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) mu bucuruzi n’ishoramari agamije guteza imbere no kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano yashinywe kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2026, mu nama ya ‘Rwanda-Pakistan Investment Forum 2026’ yahuje abayobozi mu nzego za leta n’abahagarariye abikorera baturutse mu bihugu byombi barimo abarenga 30 baturutse muri Pakistan n’abarenga 40 bo mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe, yavuze ko aya masezerano agamije guteza imbere no kongera ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu no kwagura ubucuruzi n’imikoranire mu bijyanye n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan.
Yagize ati “Aya masezerano akubiyemo kongera imikoranire n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bucuruzi ndetse n’ishoramari cyane cyane ubucuruzi burebana no gukorera ibintu imbere mu gihugu no kwagura ibyo twohereza muri Pakistan ni byo nayo ikorera ikanacururiza mu Rwanda”.
Minisitiri Kajangwe yavuze ko aya masezerano anagamije kureba uko ibigo byikorera hagati y’ibihugu byombi bashobora gufatanya mu gusangizanya amakuru atandukanye ashingiye ku bucuruzi n’amahirwe ahari kugira ngo ubuhahirane hagati ya Pakistan n’u Rwanda bwiyongere.
Yagize ati “Hari byinshi twakorana n’Igihugu cya Pakistan harimo kwagura ibyo twoherezayo no gushishikariza abashoramari bo muri iki gihugu kuza gushora imari yabo mu Rwanda ndetse no gukomeza gukorana bya hafi”.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amb. Naeem Khan, yavuze ko uretse aya masezerano yasinywe uyu munsi hari n’ayandi ibihugu byombi biteganya guzashyiraho umukono harimo n’ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Yagize ati “ Uyu munsi twasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari, ibijyanye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’indege biracyategurwa. Kugeza ubu tumaze gusinyana amasezerano arenga atanu, hari n’ayandi atanu cyangwa atandatu ari gutegurwa. Vuba cyane, mu mezi ari imbere cyangwa umwaka, nayo azasinywa.”
Amb. Naeem Khan yavuze ko ibigo by’ubucuruzi muri Pakistan biteganya gushora imari mu nzego zitandukanye mu Rwanda harimo; siporo, ubwubatsi, imitungo itimukanwa, ubukerarugendo, kwakira abashyitsi no mu mu buhinzi n’ubworozi bugezweho.
Yagize ati “Turifuza kuzana mu Rwanda imashini z’ubuhinzi zo muri Pakistan no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi.” Turifuza kandi gukorana mu rwego rwa siporo tugakorana n’amakipe y’umupira w’amaguru yo mu Rwanda, tukazana imipira ikorerwa muri Pakistan. Iyo mipira yanakorerwa hano mu Rwanda, kugira ngo ijye yoherezwa no mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.”
Amb. Naeem Khan yavuze ko hari ibicuruzwa byo mu Rwanda bifite isoko ryagutse muri Pakistan birimo icyayi, ikawa, avoka, ibinshyimbo n’amashaza asaba abacuruzi bo mu Rwanda kurushaho kongera umusaruro n’ubuziranenge byabyo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) François Twagirumukiza, yavuze ko nk’abikorera bo mu Rwanda aya masezerano yasinywe azabafasha kongera imikoranire yari isanzweho hagati yabo nabo muri Pakistan.
Yagize ati “ Twari dusanzwe dufitanye imikoranire n’abikorera bo muri Pakistan ariko aya masezerano aje yagura ibyo twakoraga kuko ubu hagiye kuza ishoramari ryagutse kuko abo mu biganiro twagiranye n’abitabiriye iyi nama bashora imari mu nzego zitandukanye bagaragaje ko bagiye gushora imari yabo mu Rwanda”.
Pakistan iri mu bihugu bya mbere bitumiza bimwe mu bicuruzwa by’u Rwanda nk’icyayi, ikawa, avoka n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
U Rwanda na rwo rutumizayo ibikoresho by’ubuvuzi, umuceri, ibikoresho bikenerwa mu gukora imyambaro, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi n’ibindi.












