sangiza abandi

U Rwanda na Tchad byashyizeho Komisiyo ihuriweho y’ubufatanye

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru w’igihugu cya Tchad ariwo N’Djamena, u Rwanda na Tchad byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo ihuriweho y’Ubufatanye, igamije kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe ari kumwe na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul.

Iyi komisiyo izajya ihuriza hamwe impande zombi mu kuganira no kunoza ubufatanye mu nzego zitandukanye z’inyungu zihuriweho b’ibihugu byombi hagamijwe iterambere rusange.

Abayobozi bombi bagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Tchad, ndetse anagaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gukorana bya hafi mu nyungu z’abaturage babyo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga
Olivier Nduhungirehe ari mu Gihugu cya Tchad aho yabanje kubonana na perezida wacyo akamugezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]