sangiza abandi

U Rwanda n’u Budage byasinye amasezerano ya miliyari 30 Frw

sangiza abandi

U Rwanda na Guverinoma y’u Budage basinye amasezerano yo guteza imbere gahunda zigamije gufasha abaturage kwiteza imbere no kuva mu bukene ya Miliyoni 18 z’Amayero asaga miliyari 30,5 Frw.

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusufu Murangwa, na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, kuri uyu 6 Ukwakira 2025.

Yitezweho ko azafasha mu guteza imbere gahunda zigamije gufasha abaturage no kurwanya ubukene mu buryo burambye.

Ni inkunga izatangwa binyuze mu mishinga y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), ndetse ninacyo kizakurikirana imikoreshereze yayo muri gahunda ya VUP, isanzwe ifasha imiryango idafite amikoro mu kuzamura imibereho y’abaturage.

U Rwanda n’u Budage ni ibihugu bisanganywe ubufatanye mu by’ubukungu, iterambere, uburezi, ikoranabuhanga, ndetse n’umuco, bikanagirana umubano umaze imyaka myinshi.

U Budage ni kimwe mu bihugu bifasha u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’imibereho myiza aho mu 2023, ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’Amayero (asaga miliyari 20 Frw) kizwi nka Pro Poor Basket Fund, kigamije gufasha imiryango ikennye cyane mu turere 16 two mu Ntara zose z’igihugu.

Iki kigega cyafashije mu kubaka ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, amasoko, ndetse no mu mishinga y’isuku n’isukura, byose bigamije guha abaturage akazi n’amahirwe y’iterambere.

Uretse aha kandi ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi (innovation hubs) binyuze mu mushinga wa GIZ n’indi mishinga yo guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, inganda nto n’iziciriritse (SMEs).

Photos:

[fluentform id="3"]