U Rwanda rurateganya gutangiza Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University- Rwanda ) , hagamijwe kongera ubumenyi abari mu ngabo z’u Rwanda.
Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2026, harimo uvuga ko Inama y’Abaminsitiri yemeje umushinga w’Itegeko rishyiraho National Defense University -Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda muri 2024, yatangaje ko gushyiraho iyo kaminuza ya gisirikare biri mu rwego rwo kwagura ubumenyi ku basirikare basanzwe bahabwa amahugurwa.
Yavuze ko ubusanzwe amashuri makuru ya gisirikare atanga amasomo ya gisirikare ariko impamyabumenyi zigatangwa na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Ati “Mu Mashuri Makuru ya Gisikare ayo dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa kaminuza, dufite harimo ririya shuri rya Gako (Rwanda Military Academy), tugira n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama (mu Karere ka Musanze).
Gako batanga amagurwa mu cyiciro cy’Abofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru (abafite amapeti ya Majoro, Lt. Col. na ba Col).”
Minisitiri w’Ingabo Marizamunda yavuze ko hagiye gushyirwaho iyi kaminuza izajya yigisha abasirikare bakuru kuva ku bafite ipeti rya Koloneri kugeza kuri Jenerali.
Ati “Ikizahinduka n’uko izaba Kamuza y’Igihugu ya Gisirikare (National Defense University), ifite izo Koleji uko ari eshatu, n’ibindi bigo harimo icy’ubushakashatsi, n’igishinzwe amahoro (Peace Academy), byose bihuriye muri Kaminuza ya gisirikare.”
Mu 2018, Itsinda riturutse muri Kaminuza ya Gisirikari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NDU) ryakiriwe mu Rwanda, mu rwego rw’ibiganiro ku mikoranire yo gushyiraho Kaminuza ya Gisirikari mu Rwanda .
RDF ivuga ko mu kurushaho kubaka igisirikare kizobereye mu ngeri zinyuranye, yahisemo kugera ku rundi rwego mu gutoza ingabo zayo mu rwego rwa Kaminuza ya Gisirikare.






One Response
Ooh byiza cyane bari baratinze ahubwo bagire vuba