Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’abana n’ingimbi bakina umukino wa Golf, ritegurwa na Banki ya NCBA, NCBA Bank Rwanda.
Iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, rizabera kuri Kigali Golf Club iherereye Nyarutarama, mu mujyi wa Kigali.
Ni irushanwa rizitabirwa n’abana n’abangavu 80 bafite hagati y’imyaka 4 na 16, bazahatana mu byiciro bine, kuva ku batangira bakinira mu myobo itatu kugera ku basanzwe bamenyereye bakina imyobo 18.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu byo mu karere muri iri rushanwa ry’abato, ryari risanzwe rikinwa muri Kenya, Uganda na Tanzania, aho rimaze kwitabirwa n’abarenga 1,000.
Iri rushanwa ry’abana ryateguwe na NCBA Bank rije rikurikira iry’abakuru ryatangije umwaka ushize. Ndetse ubwo iri ry’abana rizaba rirangiye hazakurikira andi marushanwa atatu y’abakuru mu rwego rwa NCBA Golf Series.
Perezida wa Rwanda Golf Union, Amb. Bill Kayonga, yabwiye The New Times ko iterambere ry’umukino wa Golf mu Rwanda rizashingira ku gutoza abakiri bato kwibona muri uyu mukino.
Ati” Gutoza abana uyu munsi ni uguha ubuzima bunoze siporo y’ejo hazaza. Ibi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka Golf ihamye mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, avuga ko gushyigikira abana bakina umukino wa Golf biri muri gahunda yabo yo gushyigikira imibereho myiza no kubatoza indangagaciro.
Ati “Dushyigikiye Golf y’abana kuko idufasha kubaka indangagaciro nk’ikinyabupfura n’icyizere, kandi ikaba intangiriro y’umwuga mwiza kuri benshi. Ni ishoramari rifite agaciro k’igihe kirekire.”
Umwe mu bana bazitabira iri rushanwa, Joey Mutaboba w’imyaka 7, uri mu cyiciro cy’Intarumikwa, yavuze ko biteguye neza guhatana.
Ati“Maze igihe nitegura iri rushanwa. Golf yanyigishije kwihangana no kudacika intege iyo nkozr ikosa.”







