sangiza abandi

U Rwanda ruri gushaka ingamba zo kurushaho kunoza imibereho y’abagore n’abana bafunze

sangiza abandi

Mu Rwanda hatangiye kubera inama ya kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Inzego z’Ibihugu Zishinzwe Gukumira Iyicarubozo (ANPMN), igamije kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana bafunze, ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu ku buryo bwo gukora igenzura rigamije kureba niba ubu burenganzira bwabo bwubahirizwa.

Iyi nama iri kubera i Kigali kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Kamena 2026 yateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Gukumira Ihohoterwa, National Preventive Mechanism, rushamikiye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR).

Ifite insanganyamatsiko yibanda ku buryo bwo kurushaho kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore n’abana bari mu magororero.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yavuze ko iyi nama yahurije hamwe abagize komisiyo n’abahagarariye ibindi bihugu kugira ngo bungurane ibitekerezo ku nshingano bafite zo kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana bafungiye ahantu hafungirwa abantu.

Ati: “Nubwo amagororero ariho, kera byabaga bigenewe abagabo, nibo bazubatse ariko uko imyaka igenda yiyongera ninako tugenda duhura n’abagore bagenda bagongana n’amategeko n’abana bagongana n’amategeko, ariko tukaba tuziko badafite bose imbaraga zimwe ninayo mpamvu byumwihariko iyi nama iri kureba uburyo twebwe nk’inzego zishinzwe igenzura ry’amagororero n’ahafungiye abantu, iyo tugeze ahafungiye abagore n’abana tubona iki, dushakisha iki?”

Yakomeje avuga ko hari amasezerano mpuzamahanga n’andi mabwiriza ibihugu byagiye byemeranyaho, akubiyemo ibikwiye kwitabwaho mu kugenzura ahafungiye abagore n’abana no kureba niba uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Ati: “Hari amasezerano mpuzamahanga yagiye asinywa n’ibihugu arimo ibintu bigenderwaho mu kugenzura ahafungiye abagore n’abana, rero ni nko kuganira hagati yacu twungurane ibitekerezo turebe uko abandi babikora, kugirango twigire no ku bandi uko igenzura ryajya rigenda neza kugirango cyane cyane uburenganzira bw’abagore n’abana bagoganye n’amategeko burusheho kubahirizwa.”

Umurungi yavuze kandi ko kugeza ubu mu Rwanda uburenganzira bw’abagore n’abana bafungiye mu magororero bwubahirizwa, haba mu magororero yihariye afungirwamo abagore gusa nka Nyamagabe na Ngoma, ndetse n’afungirwamo abana gusa nka Nyagatare.

Yongeyeho ko no mu magororero manini amwe n’amwe, nk’iry’i Kigali, harimo ibyumba bitandukanye byagenewe abagabo n’ibigenewe abagore.

Ati: “Muri rusange iyo turebye nk’abagore batwite, bafite indyo yihariye, aho babaye hari isuku, ese babonana n’abana babo? Nk’uko mubizi twebwe mu magororero yacu abana batarageza ku myaka itatu babana na ba nyina.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yavuze ko iyi nama y’iminsi itatu izafasha ibihugu gusangira ubunararibonye ku buryo bikemura ibibazo bihura na byo mu kurengera uburenganzira bw’abana n’abagore bafunze.

Ati: “Ku rwego rw’Igihugu tuzagaragaza uko duhagaze n’abandi bagende batwereka uko bahagaze n’uburyo bakoresha kugirango bakemure ibibazo bahuye nabyo cyangwa niba nta nabyo batubwire amabanga bakoresheje kugirango bicike burundu bityo natwe dukomeze twungukire ku bindi bihugu.”

Mbonera yavuze kandi ko Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kurushaho kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana bafunze.

Ati: “Twashyizeho politiki y’ubutabera mpanabyaha irimo byinshi bigamije kwita by’umwihariko ku mugore ariko no ku mwana. Igihugu nticyifuza ko abana bakurikiranwa ngo bafungwe nko kugororwa bisanzwe by’abantu bakuru. Iyo politiki iteganya ko abana bakwiye gushakirwa ubundi buryo bwo gusubiza ku byaha bakoze, bitandukanye n’ubw’abakuru bwo kujyanwa mu nkiko bakaburanishwa bagafungwa.”

Yavuze kandi ko hashyizweho ingamba zituma abana bagororwa, bakigishwa kumva ingaruka z’ibyo bakoze no gusaba imbabazi abo bahemukiye binyuze mu kunga imiryango, kubashyira mu igeragezwa ndetse no kubaha amahirwe yo kugororerwa bari hanze y’igororero.

Iyi politiki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu mwaka wa 2022, kandi iri gushyirwa mu bikorwa. Hanakozwe inyigo igamije kureba uburyo bwiza bwo gukurikirana abana bagiranye ibibazo n’amategeko hadakoreshejwe inzira zo kubanza kubajyana mu nkiko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ihuriro ry’Inzego z’Uburenganzira bwa Muntu muri Afurika, Sebihogo Gilbert, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza imicungire y’amagororero no gukumira iyicarubozo, hakiri imbogamizi mu kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana bafunze.

Yagaragaje ko abagore bafungiye mu magororero bagikomeje guhura n’imbogamizi zibabuza kubona ubuvuzi buboneye bujyanye n’ibyo bakeneye nk’abagore, amahirwe yo kwiga ndetse n’ubufasha bukwiye bubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Yanavuze ko abana bafunze bagihura n’ingaruka zikomeye zirimo kubura uburezi, gufungwa igihe kirekire no kutabona ubufasha bukwiye buturutse ku miryango yabo, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikurire yabo no ku hazaza habo.

Sebihogo yashimangiye ko gukumira iyicarubozo no kunoza imicungire y’amagororero bidakwiye kugarukira gusa ku kugenzura imiterere y’aho abantu bafungirwa, ahubwo ko hakwiye no kwita ku byifuzo n’ibikenewe byihariye by’abagore, abana n’abandi bafite intege nke, hagamijwe kurushaho kurengera uburenganzira bwabo.

Photos:

[fluentform id="3"]