sangiza abandi

U Rwanda rusanga hakwiye ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’intwaro nto n’izoroheje

sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego z’ibihugu n’iz’ibigo bifite mu nshingano kurwanya ikwirakwizwa ritemewe ry’intwaro nto n’izoroheje, hubakwa ubushobozi kugira ngo zirusheho gukora mu buryo bunoze.

Byatangajwe mu Nama Mpuzamahanga ya cyenda (BMS9) iba buri myaka ibiri hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda igamije gukumira, kurwanya no guca burundu ubucuruzi butemewe bw’intwaro nto n’izoroheje, ibera i New York muri Amerika kuva tariki 1-5 Kamena 2026.

U Rwanda kandi rusanga ari ngombwa gukemura ibibazo bitera ikwirakwizwa ritemewe ry’intwaro nto n’izoroheje biherewe mu mizi, gushimangira ubufatanye mpuzamahanga no guhererekanya amakuru afasha guhuza inshingano mu guhangana n’iki kibazo.

U Rwanda rwagaragaje gukwirakwiza no gucuruza intwaro mu buryo butemewe bigira  ko ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage no ku bukungu, kuko zibangamira amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Rusanga iyi nama ari umwanya mwiza wo gusuzuma intambwe imaze guterwa, hagaragazwa ahakiri ibyuho ndetse no gusangizanya ubunararibonye mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubufatanye mpuzamahanga n’ubufasha mu bya tekiniki.

U Rwanda rwagaragaje ahakwiye gushyirwa umwotso 

Icya mbere rwagaragaje ko hakenewe ubushake bwa politiki buhoraho bwo gukemura ibibazo hashingiwe ku mpamvu muzi, ndetse n’izishingiye ku mibereho n’ubukungu cyangwa ku bidukikije. Rusanga hakwiye ingamba zihamye zo gukemura ibibazo hakurikijwe amategeko, n’amabwiriza.

Rwagaragaje kandi ko hakwiye kunozwa uburyo bwo gukusanya amakuru, guhuza ibikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa kugira ngo urubuga rusanzweho ku rwego rw’akarere rurusheho gukomera. 

Ni muri urwo rwego, rusanga ubufatanye hagati y’abashinzwe gukurikirana iki kibazo muri buri gihugu, ku rwego rw’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ari ingenzi cyane.

Nanone kandi rwagaragaje ko hakwiye inkunga ihamye no kongerera ubushobozi inzego bireba ndetse n’amahugurwa hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo inzego z’ibihugu zigire ubushobozi bwa tekiniki n’ubw’imikorere bukenewe mu gushyira mu bikorwa neza iyi hahunda yo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje.

Muri iyi nama u Rwanda rwagaragaje kandi ko hakenewe imbaraga zirushijeho mu gukumira inyerezwa ry’intwaro, harimo kunoza imicungire y’ububiko bwazo, gucunga neza imipaka, kongera ubufatanye hagati y’ibihugu bihana imbibi, gusangira amakuru no kongera ubukangurambaga n’ubumenyi ku baturage, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka n’ibibazo bituruka ku burangare.

U Rwanda rusanga hakwiye ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’intwaro nto n’izoroheje

Photos:

[fluentform id="3"]