Amb. Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda mu Ishami rya Loni n’indi miryango mpuzamahanga ikorera i Genève, yamaganye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mucye biri muri icyo gihugu, avuga ko yagakwiye kubikemura ihereye ku muzi wabyo.
Yabitangaje ubwo yari u nama ya 60 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku burenganzira bwa muntu, ubwo hagarukwaga ku mbanzirizamushinga y’umwanzuro No. A/HRC/60/L32.Rev1 ku bibazo by’umutekano mucye ubangamiye uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa RDC.
Hashize igihe RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wigaruriye ibice bitandukanye bya RDCongo. Gusa u Rwanda narwo rwabiteye utwatsi kenshi.
Amb. Urujeni Bakuramutsa yavuze ko RDC idashaka gukemura ikibazo ihereye mu mizi ahubwo ikomeza gusubiramo ibirego bishinja u Rwanda bityo bidashobora kuzana amahoro mu karere.
Ati “Ubusazi ni uguhora ukora ikintu kimwe ugisubiramo ugategereza ko uzabona umusaruro utandukanye. Gukomeza gusubiramo ibirego bimwe bishinja hanyuma ukirengagiza umuzi nyawo w’ibibazo by’umutekano muke, nta bwo bizigera bizanira amahoro abaturage ba RDC, ndetse n’akarere kacu muri rusange.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwamaganye ibyo birego bidafite ishingiro, ndetse ruzakomeza kugira uruhare mu biganiro byubaka, kugira ngo umutekano, ubutabera, no kurengera abasivile bikomeze kuba inkingi y’ingenzi mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro no kutavogerwa kw’abaturage bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Ubwo Perezida Tshisekedi ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni ya 80 ku wa 24 Nzeri 2025, yabwiye abari bayiteraniyemo ko bakwiye kwemeza ko hari jenoside iri gukorerwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Ati “ Ni umurongo utukura nyakubahwa Perezida, kuba igihugu cyanjye gishinjwa gukora Jenoside kandi tuzi icyo amategeko mpuzamahanga ateganya.”
Yavuze ko ibi birego bidashobora kwihanganirwa kuzanwa mu Nteko ya Loni no kwemerwa .
Ati “ Ibi ni ibirego tudashobora kwemera.”
Tshisekedi atangaza ayo magambo, ntiyavuze ubwoko cyangwa itsinda ry’abari gukorerwa iyo jenoside, gusa ahamya ko ibibera mu Burasirazuba bw’igihugu ayobora atari “intambara isanzwe ahubwo ari jenoside ikorwa bucece.” byose akabyegeka ku Rwanda.
RDCongo nubwo iri mu biganiro by’amahoro byaba ibya Doha muri Qatar na Washington muri Amerika, ntiyahwemye gukomeza ibirego bishinja u Rwanda .
U Rwanda na rwo rwamagana ibirego bya RDCongo ahubwo rugashinja iki gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda .





