sangiza abandi

U Rwanda rwahawe igihembo cyo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025

sangiza abandi

Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yashyikirijwe igihembo cya “UCI Bike City Label Award” gishimira Umujyi wa Kigali uburyo wakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye i Kigali muri Nzeri 2025.

Iki gihembo cyashyikirijwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’umuyobozi wa Federasiyo y’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson.

Iki gihembo kiri mu bwoko bw’ikirango cyatanzwe n’umuyobozi wa UCI, David Lappartient ubwo bari mu nama ya 2026 ya UCI Mobility & Bike City Forum yabereye i Athens mu gihugu cy’u Bugereki.

Iyi nama yari yahuriyemo abayobozi batandukanye hagamijwe guhana ibitekerezo ku migendekere myiza no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu mikino yo gusiganwa ku magare ndetse n’uburyo bwo gutwara abantu bunoze.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwashimiwe uburyo rwakiriye kandi rukanategura amarushanwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka, ndetse n’uruhare Umujyi wa Kigali ugira mu guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije.

Umujyi wa Kigali ubaye uwa 31 uhawe iki gihembo, ukaba n’uwa mbere muri Afurika, ni mu gihe u Rwanda ari igihugu cya 17 ku Isi, kikaba icya mbere ku Mugabane wa Afurika gihawe iki gihembo.

Iki gihembo kigaragaza ubudasa bw’umujyi haba mu gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa amarushwanwa mpuzamahanga ndetse n’umwihariko w’u Rwanda mu guteza imbere imikino yo gusiganwa ku magare, imibereho myiza n’iterambere ry’imijyi.

U Rwanda rwashyikirijwe igihembo cyo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare

Photos:

[fluentform id="3"]