Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyemeje ko u Rwanda rwahawe kwakira inama rusange y’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’ibigo Mpuzamahanga bishinzwe gutegura inama.
Iyi nama rusange izaba igiye kuba ku nshuro ya 66 biteganyijwe ko izaba kuva ku wa 24-27 Ukwakira 2027, ikazaba ari bwo ibereye ku mugabane wa Afurika kuva mu myaka 20 ishize. Ni mu gihe kandi izakurikiraho mu 2028 izabera muri Oman.
RCB yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abayobozi barenga 2000 n’abahanga mu gutegura inama aho bazahura bakungurana ibitekerezo.
Umuyobozi Mukuru wa ICCA, Dr. Senthil Gopinath, yavuze ko izi nama zizabera mu Rwanda na Oman zizagira uruhare mu guteza imbere urwego rwo gutegura inama mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati “ICCA yishimiye kwerekeza inama rusange yacu i Kigali mu 2027 n’i Muscat mu 2028. Hombi ni urugero ku ntego, guhanga ibishya no guharanira kugera ku bihambaye kandi ni byo biranga umuryango w’abategura inama ku Isi , Izi nama rusange ni amahirwe yo kwagura ubufatanye, guharanira impinduka, amahirwe y’ubucuruzi ku banyamuryango n’iterambere rusange.”
Yakomeje agira ati “Kigali na Muscat bazadufasha kuzamura ibiganiro byacu bigere ku rwego rwisumbuye.”
Ubusanzwe ICCA ni urubuga abakora mu byerekeye gutegura ibirori n’inama bubakiramo ubufatanye, impinduka zigamije iterambere, gusaranganya ibitekerezo amahirwe y’ishoramari n’ibindi.
U Rwanda rwimakaje umuco wo kwakira inama mpuzamahanga zitandukanye ndetse kuri iyi nshuro rwongeye kwemezwa ko ari rwo ruzakira iya ICCA nyuma y’imyaka isaga 20 itabera kuri uyu mugabane wa Afurika.
We are proud to announce that Rwanda has been selected to host the 66th ICCA Congress from October 24-27, 2027, bringing @ICCAWorld back to Africa for the first time in over two decades.
— Rwanda Convention Bureau (@RCBrwanda) February 3, 2026
Over 2,000 leaders and professionals in the international meetings and events industry will… pic.twitter.com/8Ck6EOnLfx





