sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye itsinda rya 23 ry’impunzi n’abimukira bavuye muri Libya

sangiza abandi

U Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, rwakiriye itsinda rya 23 rigizwe n’abasaba ubuhungiro 173 bavuye muri Libya.

Aba banya-Libya bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu rukerera rwo kuwa Kane, tariki ya 18 Kamena 2026.

Abageze mu Rwanda barimo 85 bo muri Sudani, 66 bo muri Eritrea, 2 bo muri Somalia, 7 bo muri Ethiopia na 12 bo muri Sudani y’Epfo.

Abageze mu Rwanda bahita bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Muri iyi nkambi, bafashwa kubona ibikoresho by’ibanze, kwitabwaho no gukurikiranwa mu rwego rw’ubuzima, mu gihe UNHCR Rwanda n’u Rwanda bari gushaka ibindi bihugu bibakira ku buryo buhoraho.

Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3,000 b’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, muri bo 2,623 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu mu buryo bwemewe.

Gahunda ya Emergency Transit Mechanism (ETM) yatangiye ku mugaragaro tariki ya 10 Nzeri 2019, nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Itsinda rya mbere ry’abimuriwe mu Rwanda muri iyi gahunda ryageze i Kigali tariki ya 26 Nzeri 2019, rigizwe n’abantu 66.

Photos:

[fluentform id="3"]