U Rwanda rwasabye ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera no gukomeza ishoramari mu gutegura uburyo bwo gukumira no guhangana n’ibyorezo, avuga ko bidakwiye gutegereza ko icyorezo cyaduka kugira ngo hatangire gushakwa ubushobozi bwo kugihashya.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, mu Nama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 81), iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Minisitiri w’Intebe yabitangaje mu gihe Isi yitegura Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye izibanda ku gukumira, kwitegura no guhangana n’ibyorezo ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyo Gutegura Guhangana n’Ibyorezo (Pandemic Fund).
Dr. Nsengiyumva yavuze ko iki ari igihe gikomeye ku buzima bw’isi, kuko ibyago byo kwandura no gukwirakwira kw’indwara ziterwa n’udukoko bishobora kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingendo z’abantu n’inyamanswa.
Yagaragaje kandi ko inkunga mpuzamahanga igenerwa inzego z’ubuzima iri kugabanuka, mu gihe abayikeneye bakomeje kwiyongera.
Ati: “Turimo gusabwa kongera ubushobozi bwo kwitegura ibyorezo, ariko dufite amafaranga make yo kubikora, kandi ibi bibaye mu gihe impamvu yo kwitegura ikomeye kurusha uko yari imeze mbere.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu guhangana n’ibyorezo, kuko rwagiye ruhura n’indwara zitandukanye zirimo COVID-19, mpox, Marburg ndetse n’icyorezo cya Ebola kiri mu karere.
Yibukije ko ubwo u Rwanda rwahuraga n’icyorezo cya Marburg mu 2024, rwari rufite urwego rw’ubuzima rwari rwubatse neza, rurimo abajyanama b’ubuzima, uburyo bwo gukurikirana indwara, laboratwari n’ibitaro, ku buryo byifashishijwe mu guhangana n’icyorezo mu gihe gito.
Yagize ati “Mu rugamba rwo gukumira ikwirakwira rya Marburg, abajyanama b’ubuzima basuzumye abantu barenga miliyoni 9.5 mu gihugu cyari gifite abaturage bagera kuri miliyoni 14. Icyo cyorezo cyahagaritswe mu mezi atatu, kandi umubare w’abapfuye ugereranyije n’abanduye wari 22.7%, uri hasi mu yigeze kugaragara kuri iyi ndwara.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibi byerekana ko ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo budakwiye kubakwa gusa mu gihe cy’ibibazo, ahubwo ko bugomba kuba igice cy’imikorere isanzwe y’ubuzima bw’igihugu.
Ati: “Kwitegura ibyorezo si ubushobozi bwihariye bubikwa kugira ngo buzakoreshwe gusa mu gihe cy’ibiza. Ni imbaraga za buri munsi za gahunda y’ubuzima, ziba zihari igihe zikenewe.”
Yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Pandemic Fund buri gufasha igihugu gukomeza gahunda ya One Health, ihuza ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije, ndetse no kubaka Laboratwari y’Igihugu y’Indwara z’Inyamaswa izafasha mu kumenya vuba indwara zishobora kwandura ziva ku nyamaswa zijya ku bantu.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kwitegura ibyorezo bidakwiye kuba inshingano y’igihugu kimwe gusa, kuko indwara zishobora kurenga imipaka bitewe n’ingendo, ubucuruzi n’imihindagurikire y’ikirere.
Yasabye ko ibihugu bigira umutungo w’imbere mu gihugu uhagije kandi uhoraho wo kubaka no gukomeza ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo, mu gihe abafatanyabikorwa mpuzamahanga na bo bagomba gutanga inkunga iteganyijwe kandi ishobora gushingirwaho mu igenamigambi.
Dr. Nsengiyumva kandi yasabye ko ishoramari mu kwirinda ibyorezo rishyirwa mu ngengo y’imari z’ibihugu nk’igikorwa gihoraho, aho gutegereza ko icyorezo cyaduka.
Ati: “Icyorezo gikurikiraho gishobora gutangirira ahantu aho ari ho hose. Ntidushobora kumenya mbere indwara izaza, aho izadukira cyangwa umuvuduko izakwirakwizaho. Icyo dushobora kumenya mbere ni uburyo izasanga twiteguye guhangana nayo.”
Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu kongera ubushobozi bwo kwirinda no guhangana n’ibyorezo, ndetse rugakorana n’ibihugu bituranye na rwo, imiryango yo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo ubu bushobozi burusheho gukomera mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko intego ari ukugira ngo igihe icyorezo cyadutse ibihugu ntibizongere gutangira gushaka ibisubizo mu buryo bw’igerageza, ahubwo bizabe bifite uburyo n’ubushobozi bihagije bwo kugihashya.










