sangiza abandi

U Rwanda rwasabye Loni kuvugurura inkunga ihabwa abajya mu butumwa bw’amahoro

sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Colonel Deo Mutabazi, yasabye ibihugu bigira uruhare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro gushyira imbere gushaka ibisubizo birambye byafasha kunoza imirimo y’abajya mu butumwa bw’amahoro.

Yabigarutseho mu ijambo yatanze mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga itegurwa na Loni iba buri myaka ine, ihuza ibihugu bitanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, hagamijwe kuganira ku bibazo bijyanye n’ibikoresho byifashishwa muri ubu butumwa, 2026 Contingent-Owned Equipment Working Group (COEWG).

Intego nyamukuru y’iyi nama iri kubera i New York, ni ukuganira no gufata imyanzuro ku bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare byifashishwa mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ndetse no kuvugurura amabwiriza asanzweho n’ibipimo by’inyishyu z’ibikoresho n’abakozi.

Col Mutabazi yagaragaje ko COEWG 2026 ibaye mu gihe gikomeye, aho ibikorwa byo kubungabunga amahoro biri guhura n’imbogamizi z’amikoro adahagije, ku buryo byateje igabanuka ry’abakozi n’ibikoresho.

Yongeye kwibutsa ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro bidashobora kugera ku ntego zabyo hatabayemo gutanga inkunga ihamye kandi ihagije ku babigiramo uruhare.

Ku bijyanye n’ibyo yiteze kuri iyi nama, Col Mutabazi yavuze ko yiteze ko iyi nama izafasha mu gushaka ibisubizo bifatika ku bibazo birimo ibikoresho bidahagije bihabwa abajya mu butumwa bw’amahoro, ndetse no kuvugurura ibijyanye n’amikoro ahabwa ibihugu bitanga ingabo mu butumwa bw’amahoro.

Yavuze ko ibi bibazo birushaho kugenda bikomezwa n’ubwiyongere bw’uburyo ibi bikoresho bikenewe cyane ku isoko mpuzamahanga.

Iyi nama ya COEWG 2026 ihanzwe amaso n’ibihugu byinshi, kuko ibyemezo bizayifatirwamo bizagira ingaruka ku mikorere n’ejo hazaza h’ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

U Rwanda rusanzwe ruri mu bihugu bigira uruhare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni, kandi rwakomeje kugaragaza ko rwiteguye gutanga umusanzu wubaka mu biganiro bigamije kunoza imikorere n’imibereho y’abakozi boherezwa muri ubu butumwa.

Photos:

[fluentform id="3"]