sangiza abandi

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu w’ibihugu byoroshya ishoramari ku Isi

sangiza abandi

Raporo ya Bank y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yashyize u Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari.

U Rwanda rwaje kuri uwo mwanya rukurikiye Singapore na Georgia.

Muri iyi raporo hagenzurwa ibirebana n’amategeko yashyizweho mu kohereza ishoramari n’uburyo igihugu gifasha mu gutuma abashoramari bakoresha ibikorwa remezo biba byashyizweho.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Francis Gatare, wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamurikiwe iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ibyayivuyemo ashimangira ko rukomeje gushyira imbere iterambere ry’urwego rw’abikorera.

Ati” Umwanya wahawe u Rwanda muri raporo ya B-Ready werekana ubushake bwacu mu kubaka uburyo bworohereza abikorera n’ishoramari. Aya mavugurira ni ishingiro ry’impinduka zishingiye ku mibereho n’ubukungu, kandi tuzakomeza gushyira imbere guhanga udushya, iterambere rirambye, ndetse no kwakira ishoramari no kuzamura abikorera.”

Nyuma y’uko muri 2021 Banki y’Isi ihagaritse raporo ngarukamwaka izwi nka ‘Doing Business Report’ kubera amakosa yari yagaragaye muri zimwe muri raporo, yongeye gutangaza raporo iri muri uwo mujyo ariko igaragaramo impinduka zirimo n’izina rishya rya Business Ready (B-Ready).

Banki y’Isi igaragaza ko raporo ya B-Ready itandukanye cyane na Doing Business bitewe n’uburyo ikorwamo ndetse n’amakuru akusanywa yisumbuye ku yakoreshwaga mu ya mbere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]