sangiza abandi

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bitandutu by’ubucuruzi bikomeye muri Afurika

sangiza abandi

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bikomeye muri Afurika birimo Ikigo cy’Igihugu cya Bénin gishinzwe guteza imbere Ishoramari n’ibyoherezwa mu Mahanga, APIEX, Elsewedy Group, Sunrise Resorts & Cruises, Busara Advisors Inc. ndetse n’Ikigo Cleo Capital Group and Lux Collective.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026 aho abayobozi n’abahagarariye ibi bigo bitabiriye Inama mpuzamahanga y’Abayobozi bakuru b’Ibigo izwi nka ‘Africa CEO Forum 2026′, bari bahuriye mu biganiro bigaruka ku gushora imari mu Rwanda.

Muri iyi nama ubwo bari mu gice kiswe ‘Gushora imari mu Rwanda’ (Invest In Rwanda), Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bibiri Cleo Capital Group hamwe na The Lux Collective.

Aya masezerano yashwizweho umukono ari mu murongo mugari wo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ugamije gushyira u Rwanda ku rwego rwo hejuru mu bukerarugendo mu Karere harimo guhuza ahantu nyaburanga nka pariki y’Akagera n’iy’Ibirunga zibamo urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi bikorwa nyaburanga by’ingenzi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ni amasezerano akubiyemo ubufatanye mu ngeri zinyuranye zirimo gutanga akazi, ishoramari, ndetse n’imicungire y’amahoteli n’ubukerarugendo; ndetse no kwinjiza mu Rwanda amahoteli azwi ku rwego mpuzamahanga yo mu bwoko bwa LUX na SALT.

RSSB igaragaza ko aya masezerano azatuma hari abandi bashoramari haba abikorera ku giti cyabo ndetse n’amasosiyete muri rusange bazaza gushora imari mu Rwanda.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo mu karere.

Muri iyi nama Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Jean Guy Afrika yavuze ko urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda rwubakiye ku gutekereza kure no kureba amahirwe y’ishoramari arenze ingano y’Igihugu ndetse n’aho giherereye.

Jean Guy Afrika yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu gifunguye, cyizewe ku rwego mpuzamahanga kandi gifite imiyoborere n’ibikorwaremezo bifasha kwisanga ruhatana ku masoko mpuzamahanga.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bitandutu by’ubucuruzi bikomeye muri Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]