U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyoni 28$ (arenga miliyari 37,9 Frw) yatanzwe n’Ikigega mpuzamahanga cyo kurengera ibidukikije ‘Green Climate Fund’ (GCF) azashorwa mu kubaka umushinga wiswe “Green City Kigali”, ugamije kubaka umujyi ubungabunga ibidukikije.
Binyuze muri uyu mushinga harateganywa kubaka amacumbi aciriritse kandi atangiza ibidukikije, azafasha mu kugabanya ubuke bw’amacumbi mu Mujyi wa Kigali, kuko biteganyijwe ko uzasiga hatujwe abantu basaga ibihumbi 200.
Aya macumbi azubakwa mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo, ndetse ugendane n’ibindi bikorwaremezo nk’imihanda, amashuri n’ibindi bifasha abahatuye kubona serivisi ariko hatangijwe ibidukikije.
Uyu mushinga wamurikiwe muri Koreya y’Epfo mu nama ya 40 y’abagize inama y’ubutegetsi ya Green Climate Fund, itera inkunga imishinga itandukanye ibungabunga ibidukikije.
Bitewe nuko abatuye umujyi wa Kigali 77,3% batuye mu buryo butateguwe, bituma uyu mujyi ugirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ibihe nk’imyuzure, inkangu n’ibindi.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ndetse ukazaba ari uwikitegererezo mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, no kwimakaza iterambere ry’umujyi rirambye hatangizwa ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa Green Climate Fund, Henry Gonzalez avuga ko uyu mushinga ugaragaza uko imijyi mu Rwanda igomba gutera imbere hatangizwa ibidukikije, ndetse bikabera ikitegererezo Afurika yose.
Ati “Green Climate Fund izagurira uyu mushinga mu yindi mijyi y’ibihugu bitandukanye hashingiwe ku masomo yakuwe mu mushinga wo mu Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (Rwanda Green Fund), we ahamya ko inkunga bazakira izunganira byuzuye icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere imiturire itangiza ibidukikije binyuje mu kwimakaza ikoranabuhanga.








