sangiza abandi

U Rwanda rwibukije abanyamadini ko rutazigera rwemera abigisha inyigisho ziyobya 

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rwemera abigisha inyigisho ziyobya Abanyarwanda, asaba abanyamadini kuyahagurukira kuko abavangira.

Yabigarutseho mu giterane cya Rwanda Shima Imana cyabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, kibera muri Stade Amahoro.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wari uhagaririye Perezida Kagame yabanje kugeza ku bacyitabiriye intashyo yahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Naje hano mbafitiye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari na we naje mpagarariye muri uyu muhango. Ndagira ngo mbagezeho intashyo za Perezida wa Republika wambwiye ngo mbaramutse cyane kandi akaba yansabye kubashimira ku butumire mwamugejejeho.”

Yahise akomoza kuri amwe mu madini afite imigirire idahwitse kandi igamije kuyobya Abanyarwanda. Ndetse yongeraho ko nubwo amadini menshi mu Rwanda akora neza kandi afite inyigisho nzima ariko u Rwanda rutazigera rwemera abanyamadini bayobya Abanyarwanda.

Ati “ Ni nka kwa kundi umwana aba umwe agatukisha bose ariko turabizi ko amadini menshi akora neza gusa. Icyo tudakwiye kwemera ni ayo madini yaza akayobya Abanyarwanda ababuza kwitabira gahunda z’Igihugu ababuza no kwiteza imbere.”

Yakomeje asaba abanyamadini kurwanya abigisha inyigisho ziyobya abanyarwanda ndetse abasaba ubufatanye mu kurwanya ko abantu basengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. 

Muri aya masengesho abahagarariye Guverinoma basabye abanyamadini gukomeza ubufatanye muri gahunda zinyuranye zijyanye n’iterambere nko kurwanya ubukene, igwingira ry’abana no gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko.  

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]