sangiza abandi

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye Mpuzamahanga mu guteza imbere ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba

sangiza abandi

U Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guteza imbere ingufu zisubira nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire n’ihuriro mpuzamahanga ry’ibihugu biteza imbere ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba  (International Solar Alliance, ISA), agamije kwihutisha iterambere rishingiye ku gukoresha izo ngufu.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali,  mu ruzinduko ISA yagiriye mu Rwanda, asinywa hagati y’umuyobozi mukuru wayo, Ashish Khanna,  na minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda, Dr. Jimmy Gasore.

Ni amasezerano ashyiraho umurongo ngenderwaho w’imikoranire uzibanda ku guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, kongera uburyo bwo kubona amashanyarazi, gushyira imirasire ku mazu, n’ibindi.

Abayobozi bagaragaje ko aya masezerano ari kimwe mu bizafasha u Rwanda gukomeza kubaka urwego rw’ingufu rurambye kandi rushyigikira iterambere ry’ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Biteganyijwe kandi ko aya masezerano azafungura amarembo ku ishoramari ry’abikorera mu bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, birimo kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba ndetse n’ikoranabuhanga rifasha mu bikorwa by’ubukungu n’imirimo ibyara inyungu.

Iyi mikoranire ije mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igihugu kiyoboye akarere mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere iterambere rirambye rishingiye ku gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.

International Solar Alliance  (ISA) ni ihuriro mpuzamahanga ryashyizweho ku bufatanye bw’u Buhinde n’u Bufaransa rigamije guhuza imbaraga z’ibihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere hifashishijwe ibisubizo bishingiye ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Iri huriro ryatekerejweho bwa mbere  mu nama mpuzamahanga y’umuryango w’abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ikirere (COP21) yabereye i Paris mu 2015. Nyuma y’ivugururwa ry’amasezerano arigenga ryakozwe mu 2020, ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye byemerewe kurijyamo.

Kugeza ubu, ibihugu birenga 100 byamaze gusinya amasezerano yo kwinjira muri ISA, mu gihe ibirenga 90 byamaze kuyemeza burundu kugira ngo bibe abanyamuryango bayo byuzuye.

Intego nyamukuru ya ISA ni ugushora miliyari 1,000 z’amadolari ya Amerika mu mishinga y’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba bitarenze  mu mwaka wa 2030.

URwanda rwakomeje kwihuta mu iterambere ryo kugeza ingufu kuri bose, aho ubushobozi bwavuye ku gutanga megawatt 110 mu 2014, bukagera kuri megawatt 467 ku munsi muri 2025.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu, REG, kigaragaza ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kongera amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira, bizatuma amashanyarazi agera kuri benshi ndetse bikanabungabunga ibidukikije.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Kamena 2026, ingo 210,898 zizahabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho izirenga ibihumbi 50 zikazahabwa akomoka ku mirasire y’izuba.

Ibikorwa byo kugeza amashanyarazi ku miryango itandukanye mu gihugu muri uyu mwaka byagenewe arenga miliyari 110,4 Frw.

Mu Rwanda ingo zimaze kugerwaho n’amashanyarazi muri rusange zariyongereye, aho zageze ku kigero cya 85% mu mwaka wa 2025, mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000 na 10% muri 2015 mu gihe ingufu zisubira zageze kuri 56%.

Photos:

[fluentform id="3"]