sangiza abandi

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha rya Kawa riri kubera muri Amerika

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ikawa ryiswe ‘World of Coffee San Diego’ riri kubera i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri murikagurisha rizamara iminsi itatu ryitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana aho yagiye  ayoboye itsinda ry’abohereza ikawa mu mahanga.

Iri murikagurisha ni urubuga rufasha u Rwanda gushaka amasoko mashya mu mahanga, no gushimangira ubwiza bw’ikawa yarwo ku ruhando mpuzamahanga.

Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sosiyete ya ‘Layn Natural Ingredients’, Elaine Yu,  yo muri Amerika.

Aba bayobozi bombi baganiriye ku iterambere ry’udushya dushingiye ku bimera  mu rwego rw’Ikawa mu Rwanda.

Muri iri murikagurisha kandi NAEB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, ICO na IACO. Aya masezerano ashimangira ubufatanye bwari busanzweho n’intego impande zombi zihuriyeho yo gukomeza urwego rw’ikawa muri Afurika.

Aya masezerano kandi ateganya uburyo bunoze bw’ibikorwa bihuriweho birimo; guhera ku kunoza ikusanywa n’isesengura makuru, gufasha abahinzi n’abacuruzi gukurikiza amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ikawa ku isi, guteza imbere ubushakashatsi ku ikawa ihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kongerera ubushobozi abari mu nzego zose z’uruhererekane rw’agaciro k’ikawa.

Umuyobozi wa NAEB kandi yagiranye ibiganiro na Miguel Zamora, Umuhuzabikorwa w’Itsinda rihuriweho n’Inzego za Leta n’Abikorera mu Muryango mpuzamahanga w’Ikawa.

Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rw’uyu Muryango mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’abahinzi b’ikawa mu Rwanda.

Kawa ni igihingwa ngengabukungu kiri mu byinjiriza u Rwanda amadovize menshi aho NAEB yatangaje ko mu mwaka wa 2025, umusaruro wa kawa u Rwanda rwohereje mu mahanga winjije arenga miliyari 216 Frw avuye muri toni 23.860 zoherejwe.

Iyi mibare yerekana izamuka rikomeye ugereranyije no mu 2024, aho u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga kawa ingana na toni 17.142 yinjije arenga miliyari 129 Frw.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambare NST2, u Rwanda rwihaye ntego yo kuzajya rwohereza toni zirenga ibihumbi 32 ku isoko mpuzamahanga ndetse ikinjiriza igihugu arenga miliyoni 192$ mu 2029.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagiranye ibiganiro na Miguel Zamora, Umuhuzabikorwa w’Itsinda rihuriweho n’Inzego za Leta n’Abikorera mu Muryango mpuzamahanga w’Ikawa.
NAEB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, ICO na IACO.
Claude Bizimana, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sosiyete ya ‘Layn Natural Ingredients’, Elaine Yu,  yo muri Amerika.
U Rwanda rwamuritse Kawa yarwo mu imurikagurisha rya World of Coffee San Diego’ riri kubera i California muri Amerika.
Mu 2025 kawa yinjirije u Rwanda asaga miliyari 216 Frw

Photos:

[fluentform id="3"]