sangiza abandi

U Rwanda rwitabiriye inama muri Togo yiga ku mutekano wa RDC

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama muri Togo yiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDCongo.

Ni inama izaba ku wa 17 Mutarama 2026 yo ku rwego rwo hejuru izaba igamije gusubukura ibiganiro by’amahoro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.

Gusa kuri uyu wa gatanu habaye ibiganiro bibanziriza iyi nama , aho byitabiriwe n’abarimo abahuza muri iki kibazo, bahoze ari abakuru ‘ibihugu , Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Togo, abakuriye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Mahmoud Ali Youssouf , yashimye uruhare rwa Qatar na Amerika mu gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo cy’umutekano mucye muri RDC gihagarare.

Yavuze ko hakenewe ibiganiro hagati ya DRC n’U Rwanda ndetse bizaba birimo n’ibihugu by’ibituranyi , bivuga iki kibazo ariko bahereye mu mizi w’ikibazo .

Ngo ibi biganiro bizaba bitanga igisisubizo kandi ku kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bari mu bihugu by’u Rwanda, Uganda n’Uburundi .

Ali Youssouf asanga Afurika igomba kuba intangarugero mu gukorera hamwe, ubumwe no kugira inshingano zo guharanira amahoro.

Iyi nama ibaye mu gihe RDCongo iterura ngo ivuge ko yamaze kwikura mu biganiro bya Doha yari irimo na AFC/23 .

Ni ibiganiro kandi bibaye hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC , biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 ariko rurabihakana.

U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]