Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwiteze inyungu mu Nama ya ‘Africa Forward Summit’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Ni inama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 11 kugeza ku wa 12 Gicurasi 2026, ikaba ihuza u Bufaransa n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite inyungu mu kwitabira inama ya ‘Africa Forward Summit’ ndetse anemeza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azayitabira.
Yagize ati “U Rwanda ruzitabira iyi nama kuko ruyifitemo inyungu; mbere na mbere dufitanye umubano n’Ibihugu byombi [u Bufaransa na Kenya yakira iyi nama], Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba azayitabira.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi nama izigirwamo ingingo zinyuranye zose zifitiye Afurika akamaro ndetse n’u Rwanda akamaro muri rusange.
Yavuze ko iyi nama izigirwamo ingingo zirimo ijyanye n’umutekano wo mu Karere, ishoramari, guhanga udushya, ikoranabuhanga ndetse no kongera ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa hagamijwe guteza imbere inyungu z’impande zombi.
Iyi nama biteganijwe ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 30 baturutse muri Afurika ndetse n’abashoramari barenga 1,500.
‘Africa Forward Summit’ yatangiye kuba mu 1973 aho yabereye i Paris mu Bufaransa. Iy’uy’umwaka ifite insanganyamatsiko yo “Guteza imbere guhanga udushya n’uburumbuke mu bukungu”.
Ni inshuro ya mbere inama ihuza u Bufaransa na Afurika (France-Africa Summit) ibereye mu gihugu gikoresha ururimi rw’Icyongereza kuva yatangira mu 1973.










