sangiza abandi

U Rwanda rwiteze kuzamura ubukungu bwarwo rwifashishije ingufu za nikeleyeri 

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda yiteguye kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri nka kimwe mu bizarufasha kuzamura ubukungu bwarwo binyuze mu kuzikoresha mu buryo bunyuranye harimo no kuzibyaza amashanyarazi ndetse no kuzikoresha mu buvuzi.

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026 mu Rwanda haratangira inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Ni inama y’iminsi ine iratangira kuri uyu wa 18-21 Gicurasi aho izahuriza hamwe abahanga mu bijyanye n’ingufu nucléaire, harebwa uko izi ngufu zifashishwa mu nzego zitandukanye zabyazwa umusaruro.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore, mu kiganiro yahaye RBA, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri binyuze mu kuzikoresha mu buryo bunyuranye no mu nzego zitandukanye hagamijwe kongera ubukungu by’Igihugu.

Dr Gasore yavuze ko inzego zose z’igihugu zizungukira mu ikoreshwa rya nikiriyeri aho yavuze ko bizanyura mu buryo butatu.

Yagize ati “ Navuga ko inzego zose z’igihugu zizungukira muri nikeleyeri. Mbigabanyije mu buryo butatu.”

Urwego rwa mbere ni amashanyarazi, navuga ko nta rwego na rumwe rw’ubukungu rwakora rudafite amashanyarazi. Ayo mashanyarazi azakoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi, inganda n’uburezi.

Icya kabiri yavuze ni ishoramari rizakorwa mu gihe cyo kubaka uruganda rwa nikeleyeri ndetse n’icya gatatu cy’uburyo nikeleyeri ikoreshwa mu nzego zirimo ubuhinzi n’ubuvuzi.

Dr. Gasore yavuze ko mu rwego rw’ubuvuzi hari byinshi ruzungukira harimo imirasire ikoreshwa mu kuvura kanseri u Rwanda rusanzwe rutumiza hanze.

Yagize ati “ Mu rwego rw’ubuvuzi hari imirasire ikoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye zirimo kanseri, u Rwanda rutumiza hanze kandi kuvana imirasire hanze bihenze kurusha kuyikorera imbere mu gihugu”.

“Mu rwego rw’ubuhinzi naho hari ibyo bizafasha kuko dukeneye ingufu za nikeleyeri mu gihe cyo kohereza ibicuruzwa mu mahanga kuko mu gihe bari gupimwa ubuzirangenge bwabyo hakoreshwa izo ngufu. Izo ni izindi nyungu ku gihugu.”

Dr. Gasore yavuze ko mu myaka umunani u Rwanda rumaze kohereza abantu 200 bagiye kwiga ibijyanye no gukoresha ingufu za nikeleyeri ndetse igisigaye ari ukubishyira mu bikora.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ingufu za nikeleyeri aho ruri gufatanya n’ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya.

Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nikeleyeri, Rosatom, cyatangaje ko kiri kwagura ibikorwa byacyo ku rwego mpuzamahanga, aho u Rwanda ruri mu bihugu bishya gifitanye na cyo amasezerano yo kubaka inganda zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri.

U Rwanda rugiye rwakiriye inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri muri Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyo rwari rwakiriye mu 2024. 

U Rwanda rufite gahunda ko bitarenze mu myaka ya 2030 ruzaba rufite uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri.

Dr. Gasore Jimmy yavuze ko ingufu za nikeleyeri zizafasha u Rwanda kuzamura ubukungu
Urwego rw’ubuvuzi ruri mu zikenera ingufu za nikeleyeri
U Rwanda rufite gahunda ko bitarenze mu myaka ya 2030 ruzaba rufite uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri

Photos:

[fluentform id="3"]