Leta y’u Rwanda yohereje abacuruzi mu Bwongereza kujya gushaka amasoko y’imboga n’imbuto mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye aboherezagayo ibicuruzwa bahura n’igihonbo.
Ni gahunda leta y’u Rwanda ifashe nyuma y’uko abacuruzi baherezaga imboga n’imbuto mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati batangiye guhomba kuko ibibuga by’indege byakoreshwaga bifunze ibyatumye ntabicuruzwa byongera koherezwa nk’uko byari bisanzwe.
Abahinzi ndetse n’abacuruzi b’imbuto bavuga ko mbere y’uko iyi intambara itangira nta kibazo na kimwe bari bafite ariko ibintu byaje guhinduka nyuma y’uko ibihugu byoherezwagamo ibicuruzwa bifunze ibibuga by’indege.
Abahinzi bahinga avoka bavuga ko mbere ubucuruzi bwabo bwagendaga neza bakabona amafaranga ariko kuri ubu bavuga ko ibintu byahindutse kuko ababaguriraga umusaruro wabo bagiye kuwohereza mu mahanga batakibagurira ndetse ngo byangije akazi kabo kuko amafaranga babonaga yagabanutse ndetse umusaruro utangiye kwangirikira mu mirima.
Bizimana Abel ni umuhinzi uhinga avoka avuga ko yari afite umucuruzi umugurira avoka yejeje akozohereza mu mahanga ariko kuri ubu byahindutse kuko ntabwo akimugurira kuko ntaho kuzohereza afite.
Yagize ati “ Mbere nari mfite umucuruzi ungurira umusaruro akowohereza mu mahanga kuva intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yatangira ntabwo akingurira kuko zareze ndamuhamagara ambwira ko adafite aho azijyana. Turi guhura n’igihombo kuko zatangiye kwangirika.
Nubwo ariko ibintu bitarasubira ku murongo nk’uko byahoze abacuruzi bohereza imboga n’imbuto mu mahanga barashimira leta y’u Rwanda kuko yaberetse ko ihangayikishijwe n’ikibazo cyabo ndetse ikaba ikora uko ishoboye ngo ibashakire amasoko mu bindi bihugu bisanzwe bifitanye imikoranire n’u Rwanda.
Marie Ange Claudine Ingabire ni umucuruzi wohereza imboga n’imbuto mu mahanga avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiri kubafasha kubashakira amasoko mu bihugu by’i Burayi nko mu Bwongereza.
Abacuruzi bavuga ko intambara yabaye hari kompanyi zigera kuri eshashatu zari ziteguye kohereza toni zirenga 50 za avoka mu mahanga,birangira zitoherejwe ibyatumye ba nyirazo bahura n’igihombo gikomeye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere amasoko y’ibyoherezwa mu mahanga no guhanga udushya muri NAEB, Janet Vivian Bisiima, yavuze ko nyuma y’uko isoko rya Dubai rihagaze Abanyarwanda boherezagayo avoka bagahomba ubu biyemeje gufatanya na leta y’u Rwanda kohereza abacuruzi gushaka andi masoko mu bihugu byo mu Burayi ku ikubitiro bakaba bagiye kujyana n’abagera kuri 26.
Yavuze ko intambara yo mu Burasira bwo hagati yabahaye isomo ryo kutishingikiriza ku isoko rimwe rya avoka ari yo mpamvu bari kwishakamo ibisubizo kandi byihuse harimo no kuzongerera agaciro zikiri mu Rwanda aho kugira ngo zijye zoherezwa ari mbisi ahubwo zibanze zitunganywe zikurwemo amavuta nayo ajye yoherezwa.
Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati mu byumweru bibiri imaze itangiye yari imaze guhombya abacuruzi boherezayo imboga n’imbuto bahombye asaga miliyoni 100 Frw.
U Bwongereza ni cyo gihugu cyoherezwamo ibicuruzwa byinshi kuko hagati ya 30% na 40% y’ibirimo; imiteja, avoka n’urusenda byoherezwa hanze ari ho bijyanwa.
U Rwanda rwohereza hirya no hino ku Isi ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi ,imboga n’imbuto ndetse bikaba biri mu byinjiriza igihugu amadovize menshi aho raporo iheruka gutangazwa na NISR yagaragaje ko mu 2025 ibyoherejwe hanze byarwinjirije asaga miliyari ebyiri z’amadorali.









