Abasirikare b’u Rwanda muri brigade ikora ibijyanye n’ubwubatsi , boherejwe muri Jamaica mu gutanga umusanzu wo gufasha iki gihugu gusana ibyangijwe n’umuyaga wiswe Melissa.
Aba bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026.
Uku koherezwa kw’izi ngabo bishingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Jamaica.
Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare, Brig Gen Faustin Tinka, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yabasabye gukoresha ubumenyi bwabo, ubunyamwuga n’ubuhanga bafite kugira ngo basohoze neza ubutumwa bahawe n’ubuyobozi bwa RDF.
Yibukije ko abaturage bazafashwa bagomba kumva neza impinduka nziza zizaturuka ku mirimo yabo.
Yagarutse ku ndangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda, cyane cyane ikinyabupfura, nk’ishingiro ry’ingabo z’igihugu.
Yagize ati ” “Izi ndangagaciro ni zo zatumye mubona iyi nshingano.”
Yabibukije ko bagomba guhora bashyira imbere no kurinda izo ndangagaciro za RDF.
Mu ukwakira umwaka ushize nibwo Inkubi y’umuyaga yiswe Melissa wayogoje ibirwa byo muri Caraïbes, aho muri Jamaica yishe abantu barenga 100 ndetse ihita ishyirwa ku rwego rw’umuyaga ukomeye wibasiye Isi muri uyu mwaka.
Melissa ni yo nkubi y’umuyaga ya mbere ikomeye yibasiye Jamaica. Iyaherukaga ni iyiswe Gilbert yabaye mu 1981, yica abantu 49.
Uretse muri Jamaica uyu muyaga wishe abandi bantu muri Haiti no muri Repubulika ya Dominicaine.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’inkubi z’imiyaga cyavuze ko uyu muyaga ariwo ukomeye ubayeho mu mwaka wa 2025, kuko uri ku muvuduko wa kilometeri 290 ku isaha.









One Response
Byiza cyane uRwanda imbere n’ingano zarwo RDF n’abavandimwe bacu IMANA izabarindire hariya