Guverinoma y’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, yatangaje ko yoherereje ubufasha Mozambique, igihugu cyahuye n’imyuzure yatumye ibihumbi by’abaturage bava mu byabo.
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko bimwe mu bigize ubufasha u Rwanda rwoherereje Mozambique, bigizwe na Toni 20 z’ibiribwa, ibikoresho by’ubutabazi n’imiti yo kwa muganga .
U Rwanda ruvuga ko ruteganya kohereza ubundi bufasha mu minsi ya vuba.
Mu ntangiriro za Mutarama, mu ntara ya Gaza na Maputo muri Mozambique, hadutse imvura nyinshi yateje imyuzure mu Majyepfo y’iki gihugu. Iyi myuzure yasenye inzu zitandukanye z’irimo izituwe n’abantu bagera ku bihumbi 700.
BBC ivuga ko kubera iyo myuzure, abantu 100 bitabye Imana abandi baburirwa irengero.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, rivuga ko Mozambique isabwa nibura miliyoni 38.2 muri uyu mwaka wa 2026, kugira ngo ibintu byongere bisubire ku murongo no gufasha kubonera ibyibanze abagizweho ingaruka n’uyu mwuzure watejwe n’imvura nyinshi .







