sangiza abandi

Ubucucike mu magororero bwagabanutseho 24,3%

sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu 2023/2024 , ubucucike mu magororero bwari 134,3% bugera 110% mu 2024/2025.

Ibi byatangajwe ubwo ku munsi w’ejo tariki ya 15 Ukwakira 2025,Perezida w’iyi Komisiyo, Umurungi Providence , yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa bya 2025/2026.

Umurungi yagaragaje ko mu mpera za Kanama 2025, ubu bucukike bwari bumaze kugera ku 103,6% bishimangira ko bukomeje kugenda bugabanyuka bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

Ati “Uyu mwaka twabonye hari impinduka nziza igomba gukomeza gushyigikirwa. Igihe twakoraga igenzura mu kwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane ubucucike bwari ku 110% ariko ubwo twari turi gutunganya iyi raporo hari hamaze kugabanyukaho 7%.”

Komisiyo yakoze igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero 14, mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, muri kasho z’Ubugenzacyaha 112, mu bigo by’igororamuco ry’ibanze 29, mu bigo ngororamuco bitatu, mu bigo 9 byita ku bageze mu za bukuru, mu ngo eshatu z’impinganzima n’ibitaro no mu bigo bitanu byita ku barwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Umurungi Providence yavuze ko mu mpamvu ubucucike bwagabanutse harimo kuba amagororero amwe yaravuguruwe andi agasanwa ariko hari n’abenshi bagiye bafungurwa.

Yongeyeho ko gahunda y’ubuhuza nayo yatanze umusaruro.

Ati ” N’izo gahunda z’ubuhuza zitangiye gutanga umusaruro. Haracyari kare ariko nibura biratanga ibimenyetso byiza by’uko nizikomeza gukoreshwa n’abantu bakabyumva zishobora kuzatanga umusaruro.”

Yavuze ko ariko nubwo ubucucike bwagabanyutse hakiri ikibazo cy’amagororero akiri mu nyubako zishaje arimo irya Bugesera, Muhanga, Ngoma na Rusizi.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ku bijyanye n’iyicarubozo rishobora gukorerwa abantu bafunzwe nta byigeze bigaragara mu mwaka wa 2024/205.

Ati “Ku bijyanye n’iyicarubozo nta byo twasanze mu magororero.”

Komisiyo yerekanye ko nubwo bimeze bityo hari amagororero akirimo ubucucike buri hejuru nk’irya Huye n’irya Rusizi aho usanga hari abantu bakirara hasi.

Hanagenzuwe kandi za kasho z’ubugenzacyaha aho zari zifungiwemo abantu 5.927 barimo abagore 602, abana b’abahungu 211 n’abakobwa 18, mu gihe izarimo abantu benshi
ari iya Gicumbi, Kabarondo, Gacurabwenge, Nyamata, Nyagatare, Kigabiro Kirehe, Kimironko, Rusororo, Nyarubuye na Kirehe.

Photos:

[fluentform id="3"]