sangiza abandi

Ubufatanye mu by’umutekano bwongeye gushimangirwa mu nama ya EAPCCO ibera mu Rwanda

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Pacifique Kabanda yafunguye ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, EAPCCO, iri kubera i Kigali.

Iyi nama ihuje abayobozi batandukanye bafite inshingano zo kubungabunga umutekano mu karere, igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu mikoranire y’ibihugu bigize uyu muryango, ndetse no gushyiraho ingamba nshya zigamije kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba.

Mu ijambo rye rifungura ku mugaragaro iyi nama, Umunyamabanga Mukuru wa RIB yashimiye intambwe imaze guterwa n’uyu muryango mu guteza imbere umutekano n’ubufatanye bw’ibihugu biwugize. Yagaragaje ko ubufatanye bukomeje ari ingenzi mu guhangana n’ibyaha bigenda bifata indi ntera, cyane cyane mu gihe isi igenda irushaho guhuza abantu n’ibikorwa.

Yakomeje asaba abitabiriye iyi nama gukomeza gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’imikorere igezweho, mu rwego rwo kunoza ingamba zo guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka. Yibukije ko gukorera hamwe ari imwe mu nzira yizewe yo kugera ku mutekano urambye mu karere.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB kandi yasabye abari muri iyi nama gukomeza kugendera ku ndangagaciro z’umuryango wa EAPCCO zirimo ubumwe, ubufatanye n’umurimo unoze, nk’ishingiro ryo kugera ku ntego bihaye.

Iyi nama iteganyijwe gusozwa hasuzumwa imyanzuro izafasha kurushaho gushimangira ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu karere, hagamijwe gukomeza gucunga neza umutekano w’abaturage n’ibihugu muri rusange.

Photos:

[fluentform id="3"]